Ikiganiro cyihariye: Icyo impuguke mu buzima ivuga ku kujya muri Coma

Dr Anicet Nzabonimpa, Umuganga w’inzobere n’umushakashatsi ku buzima bw’abantu yasobanuriye  UMUSEKE igihe umuntu ageramo agata ubwenge, bamwe bakavuga ko apfuye, kandi akiri muzima ahubwo yagiye mu cyo bita koma (Coma).

Uri muri koma ngo umubire uba ukora ariko adashobora kubona imbaraga zo kuvuga cyangwa zo kunyeganyega

Ikiganiro cyihariye twagiranye gishingiye ku nkuru yabaye i Rwamagana ku wa Mbere w’iki Cyumweru, ubwo umugore yagwaga muri koma kubera ko “umugabo we yapfuye akananirwa kubyakira”, hanyuma abaje gutabara ubwo bateraga isengesho bitegura kumusezeraho ngo ashyingurwe, akazanzamuka bo bakavuga ko azutse.

Dr Anicet Nzabonimpa twamubajije icyo avuga kuri biriya byabaye.

Ati “Mu kiganga hari ubwo umuntu ajya muri koma, iyo umuntu yagiye muri koma abaturage baba babona ko yapfuye ariko twe, kwa muganga tuba tuzi ko akiri muzima. Iyo umuntu agiye muri koma ubwenge buragenda, bugatakara, kuko nyine ntaba agifite imbaraga z’ubuzima ariko ubwonko buba bukiri buzima  n’umutima ukora, inyama ziba zikora ariko icyo aba abuze ni imbaraga z’umubiri.”

Yavuze ko umuganga abimenya kubera ubuhanga yize, ariko undi muntu ngo ntiyapfa kubimenya.

Ati “Kuko umuntu uba atinyegambura, umuntu udahumbya ijisho, umuntu ubwira ntagire icyo akora, umuntu urya urwara ntiyumve, abaturage bo bamufata ko yapfuye. Ariko kwa muganga twebwe uwo muntu tumufata nk’aho ari muzima kuko muganga wabyize hari ibimenyetso areba hari n’ibipimo ashobora kumukorera akamenya ko ari muzima iyo akoresheje cya gipimo abaganga bagendana mu matwi.”

Dr Anicet Nzabonimpa avuga ko uriya mugore w’i Rwamagana, ashobora kuba yaragiye muri koma bakagira ngo yapfuye kubera ko koma umuntu ayijyamo akayivamo nta muti anyoye bitewe na koma yari arimo, bitewe no kuba uriya yari yagiye muri koma abitewe no guhungabana kubera ko yatakaje umugabo akananirwa kubyakira, ashobora kugira akanya ko kuyivamo bakagira ngo arazutse bo bati “ni amasengesho”.

Iyi mpuguke ivuga ko ubundi buryo umuntu apfamo ari ukuba yapfa mu bitekerezo kubera agahinda cyangwa kwiheba bikabije umubiri ugahagarika ibyo wakoraga byose.

Ati “Umuntu ashobora kubona ikintu kimuteye ubwoba cyane, bibaho ku bantu babonye impanuka iteye ubwoba, wa muntu agahita yuma, kubera ko amaso ye abonye ibintu birenze ukwemera niko nabivuga kubyakira bikamunanira umubiri we ukamera nk’uhagaze akamera nk’upfuye ariko ni ubwoba buba bubiteye we aba akiri muzima.”

- Advertisement -

Uwagiye muri koma ngo iyo ayivuyemo bitamaze igihe, aragaruka akagira ubuzima bwe nta kibazo afite, ngo keretse iyo bimaze igihe nibwo ubwonko bushobora kugira ikibazo.

UMUSEKE.RW