Gen Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda arembeye mu Bitaro by’i Nairobi

Gen Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda arembeye mu Bitaro by’i Nairobi, mu mpera z’iki Cyumweru havuzwe inkuru y’uko yapfuye itangajwe n’abiyitiriye Twitter y’Ubuvugizi bw’ingabo za kiriya gihugu.

Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’Umutekano wa Uganda

Amakuru urubuga PlusNews rwo muri Uganda rufite, ni uko Gen Tumwine yajyanywe kwa Muganga mu bitaro by’i Nairobi arembye cyane, indege yamutwaye ku wa Kane.

Abiyitiriye Twitter y’Ubuvugizi bw’igisirikare cya Uganda, UPDF bavuze ko Gen Tumwine yaguye mu Bitaro Aga Khan i Nairobi.

Ubuvugizi bw’igisirikare cya Uganda bwamaganye ariya makuru bunenga abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bashobora kubika umuntu uriho.

Kuri Twitter banditse ngo “Niba iterambere bivuga uburozi nakomeza kuba umuntu usanzwe (udateye imbere). Mu muryango ufite amahame, nta muntu wifuriza undi gupfa. Ariko abantu bamwe bararengera bakavuga ko umuntu muzima yapfuye. Biteye isoni.”

Amakuru avuga ko Gen Tumwine arwaye Cancer. Ankunda Barbara Kakama umwe mu bo mu muryango we, na we yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirengagiza ibivugwa ntibabihe agaciro kuko Gen Tumwine ari muzima.

Gen Elly Tumwine ni umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bakomeye cyane ku butegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, uyu mugabo ufite imyaka 68 yinjiye mu gisirikare mu myaka ya 1984 ndetse arwana urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi binyuze mu nyeshyamba za National Resistance Army (NRA), yabaye Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW