Igiciro cya litiro ya essence cyazamutseho Frw 149, naho matuzu yiyongereyeho Frw 104

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu Rwanda, Dr Ernest NSABIMANA yavuze ko Leta y’u Rwanda yazamuye ibiciro by’ibikomoka kuri petrol nyuma y’uko ku isoko mpuzamahanga naho ibiciro bikomeza kuzamuka, yasabye abacuruzi kutabyuririraho ngo bazamure ibiciro.

Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri petrol biratangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere

Leta yatangaje ko ibiciro bishya bitangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere, aho litiro imwe ya lisansi (essence), yashyizwe kuri Frw 1 609 ivuye kuri Frw 1 460 mu mezi abiri ashize.

Kuri mazutu, litiro imwe ni Frw 1 607 bivuye kuri Frw 1 503.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, avuga ko Leta yashoyemo agera kuri miliyari 10Frw ya nkunganire kugira ibiciro bitazamuka cyane.

Yabwiye RBA ko ubundi igiciro cya litiro imwe ya essence cyari kuzamukaho Frw 307 naho mazutu ikazamukaho Frw 254, ariko kubera nkunganire essence yiyongereyeho Frw 149 mu gihe mazutu yiyongereyeho Frw 104.

Dr Ernest NSABIMANA yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri petrol byazamutse mu mezi abiri ashize.

Yavuze ko impamvu eshatu zazamuye ibiciro harimo intambara y’Uburusiya muri Ukraine, ikiguzi cy’umwikorezezi mu nyanja ndetse n’amafaranga y’ubwishingizi yazamutse.

Kubera iyo mpamvu ngo n’ubu ibiciro bizazamuka kubera umwuka w’intambara hagati y’Ubushinwa na Taiwan, gusa ariko ngo hari n’icyizere bishobora kumanuka igihe nta zindi mpamvu zazamo.

Leta y’u Rwanda ivuga ko nta kibazo cy’ibikomoka kuri petrol gihari mu bubiko, kuko ngo ikomeza kugenda ibigenzura.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW