MONUSCO yababajwe n’icyemezo cyo Kwirukana Umuvugizi wayo ku butaka bwa Congo

Ingabo zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, MONUSCO zasohoye itangazo ririmo akababaro zatewe no kuba Leta ya Congo iherutse gusaba ko Umuvugizi w’izi ngabo azinga ibye akahava mu gihe gito gishoboka.

Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann, aherutse kuvuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko u Rwanda rufasha M23

MONUSCO ivuga ko ibabajwe n’iyirukanwa ry’Umuvugizi wayo bikozwe na Guverinoma ya Congo.

Itangazo ryo ku wa 3 Kanama, 2022 rivuga ko MONUSCO ibabajwe no kuba Leta ya Congo yasabye umwe mu bayigize kuva ku butaka bwayo.

Gusa, itangazo rivuga ko abari muri ubwo butumwa “biyemeje gukomeza gukorana bya hafi n’abaturage ndetse n’ubuyobozi kugira ngo bagere ku nshingano bahawe n’Akanama ka UN gashinzwe Amahoro ku isi.”

Leta ya Congo ku wa 28 Nyakanga, 2022 nibwo yahoye itagangazo risaba ko Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann, afata ibyangushye akava ku butaka bwayo mu gihe gito gishoboka.

Nubwo itangazo ryanditswe ku wa 28 Nyakanga, ryaje kugera hanze nyuma.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo, Christophe Lutundula Apala, yashinje Mathias Gillmann kuvuga amagambo ashobora kuba yarabaye intandaro y’imvururu ziherutse gutezwa n’abaturage bamagana MONUSCO.

Leta ya Congo muri iyo baruwa yandikiye MONUSCO ivuga ko Mathias Gillmann agumye ku butaka bwayo bitafasha kugirana icyizere hagati ya Leta n’ingabo za MONUSCO ziri mu butumw abw’amahoro ngo zibashe kugera ku ntego zazo, ndetse ngo nta n’icyo byafasha mu gukomeza igihe cyagenwe ko ziriya ngabo zizagenda ziva gahoro gahoro muri Congo igihe ubutumwa bwazo buzaba burangiye.

Congo ngo yahaye MONUSCO nibura kuzaba yavuye ku butaka bwayo mu mwaka wa 2024.

- Advertisement -

Mathias Gillmann usabwa kuva muri Congo yaba ngo yaravuze ko MONUSCO ifatanyije n’ingabo za Congo mu guhangana n’inyeshyamba za M23. Ariko anongeraho ko ibikoresho bafite bidahagije ngo bahangane n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo ADF, (urwanya ubutegetsi bwa Uganda), bityo ko hari uduce ingabo za MONUSCO n’iza Congo zitazageramo ku buryo buhagije.

Yabivugiye mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye tariki 13 Nyakanga, 2022 i Kinshasa.

Ndetse Mathias Gillmann yagize ati “Inyeshyamba za M23 ziritwara nk’ingabo z’umwuga, zifite ibikoresho bigezweho kuruta ibyo zahoranye.”

Umubano wa MONUSCO n’abaturage ba Congo ntumeze neza, bamaze igihe mu myigaragambyo isaba izi ngabo za UN guhambira zikava ku butaka bwabo, ndetse yaguyemo abantu 36 ikomerekeramo abarenga 60.

UMUSEKE.RW