Muhanga: Inyubako Nshya y’Ibitaro by’ababyeyi igiye gukemura ikibazo cy’ubucucike

Ibitaro bishya by’ababyeyi  byitezweho gukemura ikibazo cy’umubare munini w’ababyariraga mu bitaro bishaje i Kabgayi bamwe bakabura umwanya.

Ababyeyi bagiye gushyirwa ahashashe mu bitaro bya Kabgayi

Imirimo yo kubaka Ibitaro bishya by’ababyeyi i Kabgayi yatangiye mu kwezi kwa Mata umwaka wa 2021.

Mu Kiganiro UMUSEKE wagiranye  n’Umuyobozi w’agateganyo w’Ibitaro by’Akarere bya Kabgayi, Dr Arinitwe Richard yavuze ko  mu bitaro bisanzwe ababyeyi babyariramo, wasangaga birimo ubucucike bukabije ababyeyi bananirwaga kwihanganira bitewe no kubyigana.

Arinitwe avuga ko mu Bitaro bishya biri hafi yo kuzura bizaba birimo ibyumba byinshi ababyeyi bazajya bisanzuriramo babyaye, kandi ko iki kibazo cy’ubucucike kizaba gikemutse burundu

Ati: “Twari tumaze igihe kinini dukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye z’Igihugu ndetse n’Itangazamakuru ryagiye ribivugaho nubwo imirimo yo kubaka itarasoza ariko aho igeze harashimishije.”

Dr Arinitwe yavuze ko usibye kuba bigiye  kwakira ababyeyi, ibi Bitaro bizaba birimo icyumba bavuriramo indwara z’abana, Radiologie, n’icyumba cyitwa Simulation room kizahya cyifashishwa mu kwigisha abanyeshuri bimenyereza umwuga wo kubyaza.

Imirimo yo kuyubaka iracyarimbanyije

Muri ibi bitaro kandi bizaba birimo ibyumba by’uburuhukiro (Morgue) kuko ibyo bari basanganywe ari bitoya cyane ugereranyije n’umubare w’abitabaga Imana muri ibi Bitaro.

Ati: “Bizaba birimo icyumba cyakira indembe  na Scaneur.”

Imirimo yo kubaka ibi Bitaro igeze kuri 78%, amasezerano avuga ko yagombaga gusoza mu kwezi kwa 4 gushize.

- Advertisement -

Inkuru UMUSEKE wakoze bitangira kubakwa, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste  yavuze ko bizuzura bitwaye Miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi Bitaro bishya by’ababyeyi birimo kubakwa ku nkunga ya Imbuto Foundation.

Ubusanzwe ibitaro bya Kabgayi byatangiraga serivise z’ububyaza mu nyubako ntoya ndetse itakijyanye n’igihe kuko yubatswe mu 1973.

Ibitaro bimaze igihe bitanga serivise z’ubuvuzi mu Rwanda kuko batangiye gukora tariki 9 Nzeli, 1937.

Muri Mutarama 2022 biteganyijwe ko iyi nyubako izaba ikorerwamo
ibitaro bizatwara miliyari 6Frw
Inyubako z’ibitaro bya Kabgayi bigaragarira buri wese ko zishaje
Ibitaro bya Kabgayi byatangiye gukora tariki 9 Nzeli 1937

MUHIZI ELISÉE & NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW