NYAMASHEKE: Bafite impungenge z’ikiraro gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kagaga

Abakoresha ikiraro cya Kamiranzovu kiri ku Ruzi rwa Kamiranzovu ahazwi nko kwa Gakwerere ho mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko batewe impungenge n’uko igihe cy’itumba kegereje iki kiraro kitarubakwa mu gihe cyari gifitiye umumaro mu buhahirane bw’abaturage.

Ikiraro cya Kamiranzovu kiri ku Ruzi rwa Kamiranzovu ahazwi nko kwa Gakwerere

Abahatuye bafite impungenge z’uko isaha iyo ari yose gishobora gusenyuka kigashyira ubuzima bwabo mu kaga.

BANKUNDIYE Gilbert atuye mu Mudugudu wa Mukingo, Akagari ka Mubumbano, mu Murenge wa Kagano ati “Iki kiraro cyarasenyutse, nta moto yakinyuraho, cyadufashaga mu buhahirane ari abahinzi niho banyuza umusaruro bawujyanye ku isoko. Cyasenywe n’uko cyubatswe mu buryo butarambye, turasaba ubuyobozi ko bakitwubakira imvura itaragwa.”

GAKWERERE Cyprien umuturage wo mu Mudugudu wa Nyagashinge, mu Kagari ka Mubumbano ho mu Murenge wa Kagano, atuye hafi y’iki kiraro ati “Uburyo iki kiraro cyari cyakozwemo cyafashaga abaturage. Uyu munsi dufite impungenge zikomeye,  kuko cyasenywe n’imvura nta modoka icyambuka imvura nigwa abana bazashiriramo.”

MUKANTWARI Chantal ati “Hashize amezi atanu ikiraro gisenyutse. Bikimara kuba abanyeshuri baturutse mu Kagano, ababyeyi babo nibo bazaga kubambutsa hari n’abarwayi babura uburyo bajya kwivuza. Turifuza ko bakidukorera.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko imvura niyongera kugwa nta buhahirane buzongera kubaho, abajya kwivuriza ku ivuriro ry’ibanze rya Makoko ndetse n’abanyeshuri n’abandi bagenzi ntibazongera kubona aho banyura, banavuga ko aho iki kiraro gisenyukiye haje abantu bababwira bashinzwe kubaka ibiraro, ndetse ngo babizeza ko muri iyi mpeshyi ikiraro kizubakawa.

MUHAYEYEZU Joseph Desire ni Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yabwiye UMUSEKE ko ikibazo ubuyobozi bukizi buzi n’umumaro ikiraro cyari gifitiye abaturage.

Yavuze ko ko hakiri gushakishwa ubushobozi bwo kucyubaka ndetse n’ibindi ibiraro byose byasenywe n’imvura nyinshi yaguye kuva muri Nzeri 2021 kugeza muri Gicurasi, 2022.

Yagize ati “Bihangane turabazirikana hari ibiraro byinshi bikenewe kubakwa. Icyo kiraro turabiziko cyahuye n’ibibazo bitewe n’imvura yaguye ari nyinshi uyu mwaka kuva mu muhindo kugeza mu kwezi kwa gatanu, ifite ibiraro byinshi yangije ku mugezi wa Kamiranzovu. Mu biraro bimwe na bimwe turimo gukorera inyigo tureba igikenewe n’icyakorwa, turimo kureba ubushobozi bwaboneka kugira ngo gisanwe kubera ko gifite akamaro gakomeye”.

- Advertisement -

Iki kiraro gihuza Utugari twa Mubumbano na Gako, kinyurwaho n’abatuye Imirenge ya Kanjongo na Rangiro, bajya ku biro by’Akarere, mu isoko rya Rwesero ndetse n’irya Tyazo, n’abajya kwivuriza ku ivuriro ry’ibanze rya  Makoko, ndetse n’abanyeshuri bajya kwiga mu kigo cy’amashuri cya Makoko.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I NYAMASHEKE.