Nyanza: Icyuma cyahaga abarwayi n’abaganga amata kimaze umwaka kidakora

Icyuma cyahaga amata abarwayi batishoboye n’abaganga bo mu Bitaro bya Nyanza kimaze umwaka urenga gihagaze. Ubuyobozi bw’Ibitaro buvuga ko bugiye gushaka igisubizo kugira ngo cyongere gikore.
Iki cyuma cyatangaga litiro z’amata 150 buri munsi, ubu kimaze umwaka kidakora
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza buvuga ko bwafashe iki cyemezo cyo kugura icyuma bazajya bashyiramo amata kugira ngo bufashe abarwayi batishoboye kubona amata banywa buri munsi.

Usibye kuyaha abarwayi, Ubuyobozi  buvuga ko ayo mata yafashaga n’abakozi bo kwa muganga kuko hari abahitagamo kuyanywa mu kiruhuko cya saa sita banga gutakaza amasaha y’akazi.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Nyanza Superintendent  Dr Nkundibiza Samuel yabwiye UMUSEKE ko  bagize ikibazo cy’umukamo mukeya kuko bakeneraga litiro z’amata 150  buri munsi.

Yagize ati “Ubu twakoze inama dusaba uruganda rutunganya amata y’inshyushyu hano iNyanza kongera ingano y’amata rwaduhaga ku munsi turizera ko iki kibazo kitazarenza ukwezi iki cyuma kikongera gukora.”

Bamwe mu bakozi b’Ibitaro bavuga ko abarwayi batereranywe n’imiryango yabo aribo ayo mata yari afitiye  akamaro kanini cyane.

Umwe yagize ati ” Hari igihe byabaga ngombwa amata twahabwaga nk’abakozi bo kwa muganga, tuyaharira abarwayi batabaga bafite ababitaho.”

Uyu mukozi avuga ko umukamo wongeye kuboneka byafasha n’abakozi bataha kure kudakerererwa ku kazi.

Ati ”Abaganga bagira akazi kenshi iyo banyoye amata birabafasha.”

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka  Nyanza Kayitesi Nadine avuga ko kucyegurira Rwiyemezamirimo aribwo buryo bwiza bw’imikoreshereze y’iki cyuma.

- Advertisement -

Gusa akavuga ko bazabiganiraho n’Ubuyobozi bw’Ibitaro kugira ngo igisubizo kiboneke vuba.

Ati ”Ibitaro birigenga ku micungire y’umutungo wabyo cyakora twashakira hamwe igusubizo.”

Ibitaro bya Nyanza byishyuraga ibihumbi 840 litiro z’amata abarwayi n’abakozi bo kwa muganga babaga banyoye buri kwezi.

Iki cyuma cyatangiye gukora muri Nyakanga umwaka  wa 2021.

Icyumba iki cyuma giteretsemo gihora gifunze.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza buvuga ko bugiye gushaka igisubizo kugira ngo iki cyuma cyongere gukora
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Nyanza