Perezida Kagame yiyemeje guhagurukira ibibazo by’abamotari

Perezida Kagame yavuze ko agiye guhagurukira ikibazo cy’abamotari bavuga ko babangamiwe n’igiciro cy’ubwishingizi bwa moto kizamuka umunsi ku wundi n’indi misoro “myinshi bishyuzwa”.

Perezida Paul Kagame akemura ibibazo by’abaturage bo mu Ruhango(Photo The NewTimes)


Umukuru w’igihugu yavuze ko ikibazo cyatumye abamotari mu Mujyi wa Kigali bakora imyigaragambyo yacyumvise, kandi ko agiye kubafasha mu bibazo bamugejejeho.

Mu ngendo arimo mu Ntara aganira n’abaturage, ubwo yari mu Karere ka Ruhango, Bizimana Pierre ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto,  yabwiye Umukuru w’Igihugu, ko abamotari bamubuze ngo bamugezeho ibizitira iterambere ryabo.

Yagize ati “Twebwe dukorera hano mu Ruhango ariko twumva za Kigali bigaragambya kandi tuzi ko imyigaragambyo itemewe, ibyo aribyo byose nkeka ko bababuze kugira ngo babashe kukibabwira.”

Bizimana yakomeje avuga ko bafite ikibazo cy’ubwishingizi buhenze cyane n’indi misoro myinshi basabwa gutanga.

Ati “Dufite ikibazo cya assurance (ubwishingizi) ihenze cyane, ku buryo moto yange nyishyurira ibihumbi ijana na mirongo itangadu na bitanu (Frw165,000), tukishyura ibintu bitandukanye, ipatante, umusoro ku nyungu, tukishyura byinshi bitandukanye ku buryo utabasha kugura umwenda cyangwa ngo urihire umwana mwishuri.”

Yongeyeho ati “Turabasaba ngo ikibazo cyacu kibe icyanyu mukidukurikiranire.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyatumye abantu bigaragambya yacyumvise. Yasabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana aho icyo kibazo kigeze gicyemurwa.

Minisitiri yasubije ko mu mezi abiri kizaba cyabonewe umuti.

- Advertisement -

Ati “Icyo kibazo avuze koko ni cyo, ariko iinzego zirimo ziragikurikirana ku buryo twamwizeza ko mu gihe gito, yaba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yaba Banki Nkuru y’Igihugu, yaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, hari “proposals” (imishinga) zamaze gukorwa.”

Umukuru w’igihugu yibajije impamvu inzego zitagira aho zihurira ngo zorohereze abantu, yizeza abamotari ko agiye kugira uruhare mu gucyemura ikibazo kibabangamiye.

Yagize ati “Icyo kibazo rwose nanjye ndagishyiramo uruhare rwanjye turaza kugicyemura.”

Abamotari barasaba ko bakoroherezwa ku bwishingizi kugira ngo imibereho yabo ibashe gutera imbere.

Amarira y’Abamotari azahozwa na nde?

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW