RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

Umusirikare mukuru wari ufite ipeti rya General mu ngabo za Leta ya Congo akaba yari na komanda w’akarere ka 34, yitabiye Imana mu Mujyi wa Goma azize uburwayi yari amaranye igihe gito.

Brig Gen Tshinkobo Mulumba Ghislain yitabye Imana azize uburwayi

Brig Gen Tshinkobo Mulumba Ghislain, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 aho yaguye mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Carly Nzanzu Kasivita yavuze ko batewe agahinda n’urupfu rw’uyu mujenerali w’ibigwi muri FARDC.

Yagize ati “Mbega umunsi mubi kubera kumva inkuru mbi y’urupfu rwa General Ghislain Mulumba, nihanganishije umuryango wawe kandi ibikorwa byawe wakoreye igihugu tuzabizirikana. Roho yawe iruhukire mu mahoro.”

Urupfu rw’uyu mujenerali rwemejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za RD Congo, yavuze ko batewe agahinda n’urupfu rwe.

Uyu musirikare mukuru muri FARDC yitabye Imana nyuma y’amezi abiri yemejwe nk’umuyobozi w’ibikorwa bya FARDC by’Akarere ka 34 mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Uyu mwanya yawugiyeho mu mpera za Kamena 2022 ubwo yari awusimbuyeho Brig Gen Kapinga Mwanza.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW