The Ben yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we-AMAFOTO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
The Ben na Miss Pamella basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasezeranye mu Murenge na Miss Uwicyeza Pamella baherutse kwemeranya kubana akaramata. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 31 Kanama 2022.

The Ben na Miss Pamella basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura (Photo Inyarwanda)

The Ben na Miss Pamella bari bagaragiwe na bake mu nshuti n’abo mu miryango yabo. Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’amezi 10 The Ben amusabye kuzamubera umugore.

Abarimo umuhanzi Meddy, Alex Muyoboke n’ibindi byamamare byagiye gushyigikira The Ben na Miss Pamela.

Muri uyu muhango gufata amafoto n’amashusho byari sakirirego, abatatumiwe bambuwe telefone mu rwego rwo kwirinda ko amafoto asakara ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize, The Ben yari yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mwaka utazamusiga ari ingaragu.

Mu butumwa bwari buherekejwe n’amashusho ye n’umukunzi we Pamella, The Ben yari yagize ati “Uyu mwaka mfite ubukwe.”

The Ben usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze mu Rwanda mu ntangiro z’uku kwezi tariki 03, mu butumire bw’igiraramo kiswe Rwanda Rebirth Celebration cyabaye tariki 06 Kanama 2022.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege, yabwiye Itangazamakuru ko yari akumbuye abantu babiri mu Rwanda ari bo Mama we ndetse n’umukunzi we Uwicyeza Pamella basezeranye uyu munsi.

- Advertisement -
Akanyamuneza kari kose bafatanye agatoki ku kandi (Photo Inyarwanda)

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW