Urugaga rw’Abanditsi rwungutse amaboko y’abanyamuryango bashya 

Abasanzwe bakunda gusoma ibitabo no kwandika ndetse n’abafite aho bahuriye n’ubwanditsi, bihurije hamwe bashinga imiryango itatu yahise inahabwa ikaze mu Rugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, barusezeranya kuba imvumba y’iterambere ry’ubwanditsi bw’ibitabo no kurushaho gukundisha Abanyarwanda gusoma.

Abatorewe kuyobora iyi miryango mishya bashyize umukono kuri status zayo

Iyi miryango itatu, yavutse kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kanama 2022 ubwo abayigize bitabiraga inama y’Inteko Rusange y’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.

Iyi nama yari iyobowe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana, wanasobanuriye aba barimo abasanzwe ari abanditsi n’abasomyi, imigabo n’imigambi y’uru Rugaga.

Nyuma yo kumva intego y’urugaga rw’Abanditsi, aba bitabiri inama bose bagaragaje ko bifuza gutanga umusanzu wabo mu kuzamura umwuga w’ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda, babinyujije mu byo basanzwe bakora, bahita bihuriza mu miryango itatu ari yo Rwanda Books Translators, Researchers, and Readers Organization; Rwanda Books Editors and Women Writers and Readers Organization, Rwanda Books Promotors and Youth Writers and Readers Organization.

Nyiraneza Illuminée watorewe kuyobora umuryango w’Urubyiruko rwandika n’urusoma ibitabo, avuga ko asanzwe akunda gusoma no kwandika ariko ko yahoraga yibaza uko yagira uruhare mu guteza imbere ibi byombi akabura aho yanyuza umusanzu we none kuba yatorewe kuyobora uyu muryango ari amata abyaye amavuta.

Ati “Ibyo ubamo kenshi urabikunda ukanabikora ndetse n’abo ubana na bo kenshi umera nka bo mugakora bimwe, ku buryo ubu navuga ko ari bwo ninjiye neza mu byo nsanzwe nkunda kandi bikazamfasha kubikundisha abandi.”

Nyiraneza Illuminée uvuga ko ibyo asanzwe akora bimusaba gukora ubushakashatsi kandi ko atabigeraho hatari ibitabo, asaba urubyiruko kwihatira gusoma ibitabo kuko ari nk’ifunguro ryatuma barushaho gutera imbere no kuzasigira umurage abazabakomokaho.

Ati “Iyo udasoma ubona ibyo ubonesha amaso yawe ndetse n’ibyo wumvisha amatwi yawe by’ako kanya kandi bikaba ari bicye ku buryo bitabasha kuguha icyerekezo cy’ubuzima bwawe buri imbere ndetse ntibinagufasha guha umurage abazagukomokaho nk’ipfundo ry’ubumenyi rizingatiye ibyiza byose by’agaciro.”

Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana

Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana mu ijambo rye yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko adahwema gufasha Abanditsi b’u Rwanda kugira ikerekezo kiza bandika ibitabo byubaka u Rwanda ndetse naAfurika muri rusange.

- Advertisement -

Yavuze ko umukoro usigaye ari uwo kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika ibitabo byose bigamije Iterambere ry’Igihugu.

Yagaraje ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ndetse no mu z’icyerekezo 2050 bigaragara ko ubukungu bw’u Rwanda n’ubwa Afurika bugomba kuba bushingiye ku bumenyi (Economy Based Knowledge), kandi ko ubumenyi ntahandi buri atari mu bitabo.

Yavuze ko kuba Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwungutse imiryango mishya ubu yabaye umunani ari iby’agaciro, ku buryo intego zarwo byumwihariko iyi gukundisha abantu gusoma, zizagerwaho.

Yagaragaje ko iyi miryango mishya yinjiye mu Rugaga rw’Abanditsi ari imbaraga z’ubudasa kuko abashyize hamwe “Imana ibasanga” kandi ko “Ubumwe bw’Intore ari Ishingiro ryo kugera ku ntsinzi.”

Yaboneyeho gusaba abanditsi gushyira imbaraga muri uyu mwuga wabo kugira ngo abashishikarizwa gusoma na bo batazabura ibyo basoma ndetse kugira ngo banasangize abatuye Isi ibyiza by’u Rwanda.

Ati “Abanditsi twibuke ko nitutandika iby’iwacu bishobora kuzibagirana cyangwa bikazandikwa n’abandi batabizi bashobora no kubigoreka, bityo rero tugomba kwandika ibitabo byinshi bishoboka ku buryo nibura buri mwaka mu Gihugu cyacu hazajya hasohoka ibitabo bitari munsi ya 500.”

Prof. Viateur Ndikumana uyobora Urwego rushinzwe Imyitwarire mu Rugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yashimiye abagize iyi  miryango mishya abasaba kurushaho kugira ikerekezo kiza cyubaka u Rwanda binyuze mu kwandika no gusoma ibitabo.

Abatorewe kuyobora iyi miryango mishya
Abanyamuryango bashya

UMUSEKE.RW