Mugisha Samuel yaburiwe irengero ageze muri Amerika

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018, akaba n’umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe y’igihugu isiganwa ku magare yaburiwe irengero ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mugisha Samuel akigera muri Amerika yahise abura

PROTOUCH Pro Racing, ikipe ya Samuel Mugisha mu gihugu cya Africa y’Epfo yatangaje ko uyu mukinnyi yari kwitabira irushanwa batumiwemo muri America ariko bagenzi baramubura.

Yanditse iti “Ikipe iremeza ko Samuel Mugisha yageze muri America tariki 31 z’ukwezi kwa munani, (2022) nk’uko byari biteganyijwe ku rugendo rw’indege.

Ntabwo yigeze agera kuri hotel yateganyijwe, ahubwo we yarirwarije ashaka abaza kumufata ku kibuga cy’indege.”

Ikipe ya PROTOUCH Pro Racing ivuga ko Samuel Mugisha atageze aho ikipe icumbitse cyangwa ngo yitabire irushanwa irimo muri Leta ya Maryland mu mujyi wa Baltimore.

Ubuyobozi bw’ikipe bwanditse kuri Twittwe ngo “Yari kwitabira isiganwa ejo hashize. ProTouch n’abateguye isiganwa bamenyesheje ubuyobozi ko hari umuntu wabuze.”

Hari amakuru avuga ko Mugisha yatwaye ibikoresho by’ikipe ye bifite agaciro ka Miliyoni 20 Frw.

Mugisha Samuel yazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu muri 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, aho yayikiniye imyaka itatu kugeza mu 2019.

- Advertisement -

Uyu musore uvuka ku Mukamira muri Nyabihu, ni we Munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda ubwo yakinwaga bwa nyuma iri kuri 2,2 mu 2018.

Ku wa 21 Ukwakira 2021 Mugisha Samuel n’undi musore bari kumwe batawe muri yombi na RIB afungirwa kuri Sitasiyo ya Gisozi.

RIB icyo gihe yavuze ko bakurikiranyweho gukubita umumotari witwa Sangwa Olivier aho byabereye mu Mudugudu wa Kagara, Akagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi bishingiye ku makimbirane y’amafaranga y’urugendo batabashije kumvikana.

Bivugwa ko Mugisha Samuel yafunguwe mu minsi ibiri nubwo icyaha yari akurikiranweho cyari gikomeye.

MUGISHA Samuel yaba yiyongereye ku bakinnyi 3 bahagaritse uyu mukino kare, bagahitamo kwibera muri USA barimo Hadi Janvier, Bonaventure Uwizeye, Valens Ndayisenga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW