Musanze: Semivumbi wahutajwe n’imbogo yaje gupfa

Semivumbi Felicien wahutajwe n’imwe mu mbogo ebyiri zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikamukomeretsa bikomeye, yaje gupfa.

Imbogo zaje kuraswa zirapfa kuko kuzisubiza muri Pariki byari byananiranye

Uyu mugabo yitabye Imana aho yarimo avurirwa mu Bitaro bya CHUK mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 25, Nzeri 2022.

Mu gitondo cyo ku wa 24 Nzeri 2022, nibwo imbogo ebyiri zatorotse Pariki y’Ibirunga zinjira ahatuye abaturage zihutaza umusaza witwa Semivumbi Felicien w’imyaka 70.

Bikiba yahise ajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri, nyuma yoherezwa CHUK kugira ngo yitabweho n’abaganga ariko nyuma aza gupfa.

Amakuru y’urupfu rw’uwo musaza yamenyekanye binyuze kuri Dusabimana Jean Claude, umwishywa wa nyakwigendera wari umurwaje nyuma yo kumenyeshwa n’abaganga bamwitagaho ku atakiriho.

Imbogo ebyiri zinjiye mu Midugudu ya Terimbere na Kabagabo mu Kagari ka Mugari, mu Murenge wa Musanze, aho zakomerekeje umusaza n’inka y’umuturage.

Nyuma zaje kuraswa zirapfa kuko kuzisubiza muri pariki byari byananiranye.

Imbogo zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zijya zitoroka zikinjira mu baturage, rimwe na rimwe zikabakomeretsa cyangwa zikangiza ibyabo birimo ibihingwa n’amatungo, kuko Pariki itazitiye neza yose.

Leta iracyashakisha igisubizo cyo gutandukanya izo nyamaswa n’abaturage.

- Advertisement -

Muri Gicurasi uyu mwaka imbogo yatorotse Pariki ikomeretsa bikomeye Habimana wo mu Mudugudu wa Kabara mu Kagari ka Ninda, mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze kuri ubu arakitabwaho n’abaganga.

Imbogo zavuye muri Pariki ari ebyiri

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA