Ndimbati aragarutse! Urukiko rwanzuye ko ari umwere

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w’urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo Uwihoreye Jean Bosco ‘Ndimbati’ ibyaha byo Gusindisha no Gusambanya umwana, bikekwa ko yakoreye uwitwa Kabahizi Fridaus, rwanzuye ko ari umwere.

Ndimbati avuga ko muri Gereza bagorora kandi umuntu agasubira mu buzima busanzwe (Archives)

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’Ubushinjacyaha, ruvuga ko Ndimbiti ari umwere ndetse ko ahita arekurwa.

Ndimbati yatawe muri yombi muri Werurwe 2022 akurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyakaka y’ubukure.

Yaburanye ahakana icyaha, ahubwo akavuga ko yagambaniwe n’abantu bari bamufitiye ushyari kubera ko yari amaze kwiteza imbere binyuze muri Sinema.

Ndimbati yavuze ko uwo mwana wavuzwe n’Ubushinjacyaha ko yasambanyijwe na we yashutswe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, (YouTube) yijejwe ko natanga ikiganiro ko yatewe inda na Ndimabti azahita abona abaterankunga bo hanze bakazamufasha kurera abana babyaranye.

Ndimbati usabirwa gufungwa by’agateganyo yemera ko yasambanye n’Umukobwa

Uwohoreye mukwiregura kwe yakomeje avuga ko mbere y’uko inkuru isohoka ku wa 08/03/2022, yetewe ubwoba uwayikoze amwaka Miliyoni 2Frw kugira ngo adasohora icyo kiganiro.

Ndimabati yakomeje avuga ko n’uwo mugore babyaranye na we ubwe yamushyizeho amananiza, aho yamusabye ko yazajya amwishyurira inzu ya Frw 300,000 akanamuha Frw 500, 000 yo kurera abana babyaranye.

- Advertisement -

Uwihoreye Jean Bosco yemereye Urukiko ko abana yabyaranye n’uwo mugore, gusa avuga ko ubwo baryamanaga yamukuye ku muhanda, akamugura nk’uko abantu bose bagura indaya.

Me Bayisabe Irena, wanganiye Uwihoreye Jean Bosco yari yasabye Urukiko ko rwamurekura akajya kwita ku muryango we, ndetse n’abana afitanye n’uwo mugore babyaranye.

Uwihoreye Jean Bosco amaze amezi atandatu n’igice afungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Ndimbati ushinjwa n’umukobwa kumusindisha akamutera inda y’impanga yemeye ko asanzwe amufasha

Amafoto: NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW