Perezida TSHISEKEDI yabwiye inama rusange ya UN ko u Rwanda rufasha M23

Mu ijambo umukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa yagejeje ku nama rusange ya UN, yavuze ko u Rwanda rwinjiye mu gihugu cye muri Werurwe, ndetse rufasha inyeshyamba za M23.

Félix Antoine TSHISEKEDI yasabye UN gushyira igitutu ku Rwanda

Félix Antoine TSHISEKEDI yavuze ko we afite ubushake bw’amahoro kimwe n’abaturage b’igihugu cye, ariko hakaba hari abaturanye bamwe babashimiye mu kubatera no gufasha imitwe y’iterabwoba.

Ati “Urugero ni u Rwanda, kuri ubu rwarenze ku mategeko ya UN, n’amasezerano ashyiraho Africa yunze Ubumwe, nta bwo rwarongeye, uretse kwenderanya kuri Congo, ingabo zarwo muri Werurwe (2022) zikinjira muri Congo, rwanafashe ibice muri Kivu ya Ruguru bikozwe n’umutwe witerabwoba, witwaje intwaro wa M23, rwahaye ibikoresho by’intambara, n’abantu bo kurwana.”

TSHISEKEDI yavuze ko M23 yasuzuguye UN, ifashijwe n’u Rwanda, irasa kajugujugu ya Monusco igwamo abantu 8 bigize icyaha cy’intambara.

Ati “Ndamagana nivuye inyuma, imbere ya UN, n’imbaraga za nyuma ubu bushotoranyi igihugu cyacu gihura nabwo bitewe n’u Rwanda rwitwikiriye umutwe w’iterabwoba witwa M23.”

Yavuze ko uruhare rw’u Rwanda mu bibera mu burasirazuba bwa Congo rutagishidikanywaho.

Félix Antoine TSHISEKEDI yasabye ko ibihugu bigize akanama k’Umutekano ka UN bihabwa raporo iheruka gukorwa n’impuguke za UN zigaragaza ibibera mu burasirazuba bwa Congo.

Iyi raporo yamaganwe n’u Rwanda irushinja uruhare mu gufasha M23.

Yasabye ko u Rwanda rushyirwaho igitutu kimwe na M23, ikava mu bice yafashe.

- Advertisement -

Félix Antoine TSHISEKEDI yasabye ko igisirikare cya Congo, FARDC gikurirwaho inzitizi kikabasha kwiyubaka no kubona ibikoresho bya gisirikare.

Ijambo rya Perezida Félix Antoine TSHISEKEDI yarivuze hari intumwa z’u Rwanda zirimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Ibibazo bya Congo u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ari ibyabo bwite, kandi kubirushyiramo ari ukwirengagiza ukuri no kuyobya amahanga.

U Rwanda ruvuga ko abagize M23 ari abanyekongo bityo Leta yahoo ikwiye kuganira na bo.

Ikindi u Rwanda ruvuga ni uko Congo yakemura burundu ikibazo cya FDLR n’indi mitwe ihungabanya u Rwanda ikorera ku butaka bwa kiriya gihugu.

Félix Antoine TSHISEKEDI yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres

UMUSEKE.RW