Putin yagaragaje ko nta gitutu bariho mu ntambara yabo muri Ukraine

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko nta gitutu iki gihugu kiriho cyo gusabwa guhagarika ibikora bya gisirikare muri Ukraine.

Putin avuga ko ibikorwa bya gisirikare Uburusiya burimo muri Ukraine nta gitutu gihari cyo kubihagarika

Yavuze ko adateze guhindura uburyo bw’urugamba, ndetse yemeje ko ibikorwa bya gisirikare by’Uburusiya bikomeje kabone nubwo Ukraine yatangije urugamba rwo kubasubiza inyuma.

Vladimir Putin ku wa Gatanu yabibwiye Abanyamakuru ari Samarkand muri Uzbekistan aho yahuriye na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping w’Ubushinwa ku wa Kane.

Yavuze ko Uburusiya budafite umuhate wo guhagarika ibikorwa burimo muri Ukraine, ndetse ko nta cyahindutse ingabo ze zizakomeza kwigarurira uduce two muri Ukraine.

Ati “Ibikorwa byacu bya gisirikare mu gace ka Donbass ntabwo bizahagarara, biragenda gahoro,…Igisirikare cy’Uburusiya kigenda gifata uduce dushya.”

Putin yakomeje ati “Ndavuga ko tutarwanisha ingabo zacu zose. Dukoresha abasirikare bafite amasezerano y’akazi.”

Yavuze ko Uburusiya bukomeza kureba iherezo ry’ibitero bishya bya Ukraine bigamije gusubiza inyuma ingabo zabwo no kuzirukana mu bice zafashe.

Ati “Itegurwa ry’ibikorwa ntirikeneye impinduka, nta gitutu turiho.”

Putin yavuze ko intego nyamukuru y’Uburusiya ari ukubohoza agace ka Donbass.

- Advertisement -

Aha ni ahantu higanje ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hakaba hafatanyije uduce twa Luhansk, ubu kagenzurwa n’Abarusiya, ndetse na Donetsk, itarafatwa yose n’ingabo z’Uburusiya.

Ku wa Kane ubwo Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, Vladimir Putin w’Uburusiya na Perezida wa Mongolia, Ukhnaa Khurelsukh bafataga ifoto bari hamwe mu Mujyi wa Samarkand
Uburusiya n’Ubushinwa byiyemeje gukorana

IVOMO: BFMTV.COM

UMUSEKE.RW