Raila Odinga ntazitabira irahira rya William Ruto -Impamvu?

Kenya izarahiza Perezida wa gatanu w’iki gihugu uzasimbura Uhuru Kenyatta, uyu ni William Ruto. Uwo yatsinze mu matora yavuze ko ibyo birori atazabibamo.

Raila Odinga yahakanye ibyavuye mu matora ya Perezida (Archives)

Ubutumwa bukubiye mu ibaruwa, Raila Odinga yanditse, yavuze ko yatumiwe mu irahira rya William Ruto, ndetse ngo bagiranye ikiganiro kuri telefoni, ariko ngo ntashobora kwitabira ibi birori.

Yagize ati “Mbabajwe no kuba ntazaba mpari mu birori byo kumurahiza kubera ko ndi hanze y’igihugu, kandi mfite izindi nshingano zikomeye zindeba.”

Odinga yavuze ko Komisiyo y’Igenga ishinzwe amatora itakoresheje amatora anyuze mu mucyo no mu bwisanzure.

Yongeyeho ko indi mpamvu atakwitabira irahira rya William Ruto ari uko Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko yatsinze amatora, ngo rwirengagije ukuri n’amategeko.

Gusa yavuze ko “bemeye uwo mwanzuro”.

Odinga yavuze ko ibyavuye mu matora bitarangiye, ndetse ngo nava mu mahanga we n’itsinda bishyize hamwe rya Azimio la Umoja One Kenya, bazatangaza izindi ntambwe zizakurikiraho kugira ngo bafashe Demokarasi gushinga imizi muri Kenya.

Yavuze ko hakenewe kuvugurura no guhindura inzego zishinzwe gutsimbataza Demokarasi muri kiriya gihugu.

Nyamara abasomye ubutumwa bwe, bagiye basubiza ko igihe kigeze ngo Raila Odinga aruhuke.

- Advertisement -

Nubwo Odinga avuga ibi, kuri uyu wa Mbere, Perezida Uhuru Kenyatta utari washyigikiye William Ruto, yashyize yemera kumushimira nk’uwatsinze amatora ndetse uzamusimbura ku ntebe y’icyubahiro.

UMUSEKE.RW