Congo mu birego ishinja u Rwanda yongeyeho kwiba ingagi n’inguge

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumye yeruye mu Nteko Rusange ashinja u Rwanda kwiba ingagi n’inguge z’iki gihugu.

Georges Nzongola Ntalaja uhagarariye DR.Congo mu muryango w’Abibumbye

 

Ibi birego yabivuze kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Ukwakira 2022 i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nteko rusange ya LONI (UN).

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumbye, Georges Nzongola Ntalaja yavuze ko bizwi neza ko u Rwanda rwari rwarigaruriye Congo mu 1998 kugeza 2003 ndetse rukanasahura ibirimo umutungo kamere urimo ingagi.

Yagize ati “Buri wese arabizi ko u Rwanda rwari muri Congo mu 1998 kugeza 2003, rukahakora bibi byinshi birimo no gusahura ubukungu ndetse uyu munsi rukaba mu bihugu bya mbere byohereza hanze zahabu na coltan byavuye muri Congo n’indi mitungo kamere irimo ingagi n’inguge zakuwe mu mashyamba ya Congo zikajyanwa mu Rwanda.”

Ambasaderi Georges Nzongola Ntalaja yongeyeho ko hari raporo atibuka izina yasohowe mu myaka cumi ishize n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku burenganzira bwa muntu ihamya ibyo avuga.

Robert Kayinamura, wungirije intumwa y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye wagize icyo avuga kuri ibi birego bya Ambasaderi Georges Nzogola Ntalaja, yavuze ko nta nshingiro bifite, ahamya ko DR Congo ubwayo ikwiye gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byabo aho kubyegeka ku Rwanda.

Yagize ati “Mu muco wacu si byiza guterana amagambo n’ukuruta, rero ndamusubiza mwubashye, kuva mu gihe cy’Abakoloni DRC yagize ahahise hakomeye nyamara u Rwanda rusa n’urumaze imyaka 28 gusa. Buri gihe iyo nta mazi atemba, nta mashanyarazi, nta mihanda n’ibindi ngo ni u Rwanda. Nkeka ko dukwiye kurenga iyo mitekerereza tukishakamo ibisubizo. Ibibazo biri mu gihugu cyanyu ntabwo mwabishakira ibisubizo hano ahubwo mu kwiye gushaka ibisubizo birambye mugendeye ku bibazo biri mu gihugu.”

Yakomeje avuga ko nta raporo n’imwe yigeze igaragaza uruhare rw’u Rwanda mu bibazo bya DR Congo, abagira inama yo gufatanya n’ibihugu byo mu karere gushaka ibisubizo by’ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

- Advertisement -

Uretse kuba Ambasaderi Georges Nzongola Ntalaja yagaragaje ibi birego mu Nteko Rusange ya LONI, iki gihugu kimaze iminsi gishinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ingabo zacyo mu Burasirazuba.

Gusa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu bihe binyuranye yavuze ko atifuriza inabi abaturanyi ariko ko badakwiye kuzamura ibirego bidafite ishingiro, ahubwo abasaba guhagurukira umutwe wa FDRL ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW