Igitero cya ADF cyahitanye abantu 11 i Beni

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abaturage b'i Beni bahangayikishijwe n'ubwicanyi bwa ADF yabuze gihangura

Igisirikare cyo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kiravuga ko abantu 11 baguye mu gitero cyabereye i Beni mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Abaturage b’i Beni bahangayikishijwe n’ubwicanyi bwa ADF yabuze gihangura

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu waho ngaho wemeje ko inyeshyamba z’abanya Uganda zo mu mutwe wa ADF ku mugoroba wo ku cyumweru wagabye igitero ahitwa i Beu-Manyama.

Benshi mu bapfuye ni abaturage b’abasivile barimo n’abana, hatwitswe n’inzu zabaturage izindi zirasahurwa.

Ibibazo by’umutekano bikomeje kuba agatereranzamba muri kariya gace k’intara y’amajyaruguru ya Kivu aho nta cyumweru gishira hatabaye ubwicanyi bukomeye.

Igisirikare cya leta ya Congo n’Ingabo za Uganda zikomeje ibikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF kugira ngo uranduke muri Congo.

Ariko rero ibyo ntibibuza ko uyu mutwe ukomeje kugaba ibitero bikomeye bihitana abaturage umunsi ku munsi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW