Perezida Kagame yatembereje Abasenateri ba Amerika urwuri rwe  

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame n'isnda ry'Abasenateri ba Amerika mu rwuri rw'Umukuru w'igihugu i Kibugabuga

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye itsinda ry’Abasenateri ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abatembereza urwuri rwe wa Kibugabuga maze abereka ubwiza  bw’Inyambo.

Perezida Kagame n’isnda ry’Abasenateri ba Amerika mu rwuri rw’Umukuru w’igihugu i Kibugabuga

Nk’uko tubikesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Ukwakira nibwo yakiriye aba ba Senateri bari barangajwe imbere na Senator Jim Inhofe.

Ubutumwa bwatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu buvuga ko Perezida Kagame yakiriye iri tsinda maze akaritembereza mu rwuri rwe rwa Kibugabuga ndetse bakanaganira ku ngingo zirimo umubano w’u Rwanda na Amerika.

Bati “Uyu munsi I Kibugabuga, Perezida Kagame yakiriye mu rwuri rwe itsinda ry’abasenateri ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bayobowe na Senateri Jim Inhofe, aherekejwe na Senateri Mike Rounds ndetse na John Boozman.”

Uretse kuba yabatembereje uru rwuri rwa Kibugabuga abereka ubwiza bw’inka z’inyambo n’ibyiza bitatse u Rwanda, hamwe n’iri tsinda bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zinyuranye harimo imibereho myiza y’akarere n’isi muri rusange ndetse banitsa ku mubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe  z’Amerika.

Senateri Jim Inhofe uturuka muri leta ya Oklahoma uru rugendo rwe agiriye mu Rwanda nirwo rwa nyuma mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Senateri Jim Inhofe ni umwe mu nshuti z’u Rwanda kandi wagize uruhare rukomeye mu mubano n’imikoranire y’ibihugu byombi, ibi byashimangiwe na Perezida Kagame mu Kwezi gushize ubwo yamushimiraga igihe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Ibi ngo bigaragarira mu buryo Senateri Jim Inhofe yerekanye ko umubano w’ibihugu byombi wagirira akamaro impande zombi.

Perezida Kagame yanashimangiye ko yagiye agaragariza bagenzi be akamaro ka Afurika n’ibihugu birimo u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW