Abasore n’inkumi barinjira mu gisirikare ku bwinshi, i Goma abarenga 2000 bariyandikishije

Umuvugizi w’ingabo za DR Congo avuga ko urubyiruko rw’Abanye-Congo rubarirwa mu bihumbi rumaze gusaba kujya mu ngabo, kuva ku wa kane ubwo Perezida Félix Tshisekedi yabibashishikarizaga.

Umuvugizi w’ingabo za Repubuilika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Jenerali Sylvain Ekenge

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu, umuvugizi w’ingabo za Repubuilika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Jenerali Sylvain Ekenge, yavuze ko ibikorwa byo kwinjiza urubyiruko mu gisirikare ubu birimo kubera mu murwa mukuru Kinshasa n’i Goma mu burasirazuba bw’igihugu.

Muri icyo kiganiro kandi yari ari kumwe na Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru akaba n’umuvugizi wa leta, Patrick Muyaya.

Jenerali Ekenge yagize ati: “Abarenga 2000 bamaze kwiyandikisha, i Goma honyine”.

Ahatari ibiro bikuru bya gisirikare, Jenerali Ekenge yavuze ko hari “ibigo by’ijonjora”, cyangwa “cellules de sélection”, aho bitari na ho hakazoherezwa amatsinda y’abasirikare yo gukora ijonjora.

Yavuze ko abajya mu gisirikare ari urubyiruko rw’abasore n’inkumi rufite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 25 rw’ “imyitwarire myiza n’ubuzima bwiza ku mubiri no mu bitekerezo [mu mutwe]”, ndetse rukaba rwarize nibura imyaka ibiri ya nyuma y’amashuri abanza.

Umunyamakuru yabajije Jenerali Ekenge impamvu igisirikare cy’iki gihugu kimaze iminsi irenga 150 kitarashobora kwisubiza umujyi wa Bunagana.

Yasubije ko FARDC itari kurwanira ahari abaturage kandi inshingano yayo ya mbere ari ukurinda abaturage.

Ati: “Twasubiye inyuma by’amayeri y’urugamba mu kwirinda impfu zitari ngombwa”.

- Advertisement -

Yavuze ko mu 2012 bwo umutwe wa M23 wari wanafashe Goma, ariko ko nyuma y’umwaka, mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2013, uwo mutwe wirukanwe muri uwo mujyi.

Ati: “Nta santimetero [cm] n’imwe izasigara iriho inkweto z’umwanzi”.

Uyu musirikare yavuze ko u Rwanda ari rwo rwigaruriye hafi Teritwari yose ya Rutshuru harimo n’umupawa Bunagana.

Tshisekedi yasabye Abanye-Congo guhaguruka n’iyonka “bakarwana intambara”

I Goma abarenga 2000 biyandikishije kujya mu gisirikare

IVOMO: BBC Gahuza

UMUSEKE.RW