Congo yaguze intwaro habura uwemera kuzibatwarira

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, akaba na Visi Minisitiri w’Intebe, Christophe Lutundula yamaganye icyo yita ikumirwa ku kugura intwaro ritagira aho ryanditse.

Christophe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, hari umwe wamubajije gusobanura ibihano icyo gihugu cyafatiwe mu bijyanye no kugura intwaro.

Christophe Lutundula, yasabye ko Akanama k’Umutekano ka UN gakwiye gukuraho icyemezo cy’uko abagurisha Congo intwaro bagomba kubimenyesha UN.

Ati “Ni akarengane kadakwiye kwemerwa. Ni ikumirwa (embargo) ridafite izina, ntabwo tubikeneye.”

Kuva mu mwaka wa 2008, Guverinoma ya Congo yari yakuriweho ibihano biyibuza kugura intwaro.

Gusa, ubu uyigurisha intwaro asabwa kubimenyesha Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi.

Ku bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, ibyo ngo bibuza Guverinoma kugura mu buryo bworoshye intwaro ikeneye.

Yatanze urugero ruheruka kuba, ati “Hari ibyabayeho ubu, haguzwe ibikoresho bya gisirikare, ndetse byari mu nzira biza ino (muri Congo), ariko bigeze mu nzira, uwari ubitwaye aravuga ngo oya, ntabwo bishobora kujya muri Congo.”

Yavuze ko hari banki, abatwara ibintu, ndetse n’abakora intwaro batifuza kugirana amasezerano na Congo.

- Advertisement -

Ati “Baravuga ngo muri ku rutonde rw’umukara (ntimwemerewe). Nta we ushaka kugirana ibibazo n’Umuryango w’Abibumbye.”

Muri iki cyumweru, intumwa z’abagize komite ishinzwe ibihano mu Kanama k’umutekano ka UN bari i Kinshasa.

Michel- Xavier Biang, ukomoka muri Gabon akaba ari Perezida w’ako kanama gashinzwe ibihano, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena muri Congo, Modeste Bahati, amubwira ko imitwe yitwaje intwaro ari yo yafatiwe ibihano byo kugura intwaro.

Yavuze ko Guverinoma ya Congo ubu yakomorewe mu bijyanye no kuba yagura intwaro.

Infos.cd

UMUSEKE.RW