Ibyihariye kuri lisansi na Mazutu za Engen ECODRIVE zije zisimbura izisanzwe

Ubusanzwe iyo umuntu agiye gufata urugendo akoresheje ikinyabiziga nka moto cyangwa imodoka harimo ibyo yitaho, harimo kumenya inzira  anyuramo, igihe ahagerera, kureba ikinyabiziga cye niba ari kizima ariko akanita kureba ko gifite lisansi cyangwa mazutu bihagije. 

Kompanyi ya Vivo Energy Rwanda, sosiyete igenzura sitasiyo zose za Engen mu Rwanda, ndetse n’ahandi hantu hatandukanye ku Isi, yatekereje ku batwara ibinyabiziga, izana lisansi na mazutu za Engen ECODRIVE bije gusimbura lisansi (essence) na mazutu bisanzwe byifashishwa hagamijwe kubafasha kugabanya ingano y’iyo bakoreshaga.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’itumanaho muri Vivo Energy Rwanda Engen, Cyubahiro Kamali Juslain, yavuze ko ku bufatanye na sosiyete yo mu Budage ikora ibikomoka kuri petrol, bakoze lisansi na Mazutu za Engen ECODRIVE zifasha umuntu gukora urugendo neza, kandi imodoka itangiritse.

Yagize ati “Twagize ubufatanye na sosiyete yo mu Budage kugira ngo dushyire ku isoko icyo twita inyongeramusaruro yitwa Engen ECODRIVE.”

Yavuze ko lisansi na Mazutu za Engen ECODRIVE zije gusimbura lisansi na mazutu bisanzwe, ariko igiciro kikaba ari igisanzwe gihari.

Yagize ati ”Tugomba guha Abanyarwanda lisansi ifite inyongeramusaruro kugira ngo ikinyabiziga cyabo kirusheho gukora urugendo rurerure.”

Uyu muyobozi avuga ko hari hashize imyaka irenga icumi hakorwa ubushakashatsi kuri lisansi na mazutu za Engen EcoDrive. Bumaze gukorwa hafashwe ibipimo fatizo (sample), bijya gupimwa n’ikigo kigenzura ubuziranenge RSB, ndetse na RURA irabyemera bibona kujya ku isoko..

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, yavuze ko abakoresha urugendo rurerure bibasha by’umwihariko kugabanya ingano lisansi cyangwa mazutu bakoresha.

Yagize ati ”Ifite akamaro kanini ko kugabanya ingano ya lisasi umuntu yakoreshaga mu rugendo. By’umwihariko abakoresha za moto, byafasha kurushaho gukora akazi kabo.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko lisansi na mazutu za Engen EcoDrive, usibye kurinda ikinyabiziga, zinagira uruhare runini mu kurinda iyangirika ry’ikirere kuko ibinyabiziga bizikoresheje bitohereza imyuka yangiza ikierere.

Ikinyabiziga gikoreshehe lisansi na mazutu za Engen EcoDrive ntikiyisimburanya n’izindi kugira ngo zidatakaza umwimerere, bikaba byatuma zitagira akamaro ku kinyabiziga uko bikwiye.

Engen EcoDrive igamije gusukura moteri, kurinda ikubanaho ry’ibyuma biba muri moteri, kurinda umugese, bigafasha mu kugabanya ibyuka byangiza ikirere. Ibi byose bigatuma ikinyabiziga gikoresha amavuta make ugereranyije n’ibirometero cyagenze.

Mu 2021 ikigo cya Engen cyatangije gahunda yiswe Triple Check, kugira ngo abakiliya bagaragarizwe ko bahabwa lisansi na mazutu byujuje ubuziranenge, ku gipimo cyuzuye ari na ko bahabwa serivisi nziza.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW