Polisi yerekanye umunyamakuru wari waraburiwe irengero

Jérémie Misago, Umunyamakuru wa Iwacu wari umaze iminsi yaraburiwe irengero mu Burundi, yeretswe itangazamakuru nyuma yo gusangwa mu masengesho yo gusabira ubukwe bwe.

Umunyakuru Jeremie Misago yeretswe itangazamakuru

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ugushyingo nibwo uyu munyamakuru wabuze ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yashyikirijwe umuryango we n’ubuyobozi bw’ikinyamakuru akorera.

Minisiteri y’umutekano mu Burundi yavuze ko uyu musore ubwo yari mu myiteguro yo gushinga urugo yagiye “gusengera ku musozi witwa Magara mu Ntara ya Rumonge” mu rwego rwo kwiyambaza Imana ngo imukorere ibitangaza abone amafaranga yo gukora ubukwe nyuma yo gutenguhwa n’inshuti ze.

Abakozi b’iperereza ry’u Burundi ngo nibo basanze uyu munyamakuru kuri uriya musozi nyuma y’inkuru zimutabariza zacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Misago usanzwe ari umu Kristo yavuze ko nyuma yo guhura n’uruhuri rw’ibibazo yananiwe kwakira uburemere bwabyo, ahitamo kujya kwiragiza Imana mu misozi, ibizwi nk’Ubutayu mu Rwanda.

Yagize ati “Nta kindi natekereje usibye kujya gusengera muri iriya misozi hahurira abakristu.”

Pierre Nkurikiye Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi yashimiye Ikinyamakuru Iwacu na Komisiyo yigenga y’Uburenganzira bwa muntu kuba baratabaje ku gihe, kugira ngo hamenyekane aho Jérémie Misago aherereye.

Impuruza kuri Misago zatangiye ku wa gatandatu aho yari kujya kwereka abo mu muryango we umukobwa bitegura kurushinga muri Komine Kayogoro mu Ntara ya Makamba.

Abari kumuherekeza bahanye gahunda yo guhurira rwagati mu Mujyi wa Bujumbura, “Baramutegereje, baraheba na telefone ye yahise ivaho.”

- Advertisement -

Ku munsi wo ku wa mbere, Misago yoherereje abo mu muryango we ubutumwa bw’amashusho avuga ko “ari ahantu atazi uko yahageze ariko afite umutekano, gusa yirinda kuhavuga.”

Pierre Nkurikiye Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi yavuze ko uyu musore yari ari mu masengesho

Inkuru yabanje…….

Umunyamakuru Misago yaburiwe irengero mu Burundi