U Rwanda rwohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola

Inama y’abakuru b’ibihugu igamije kumvikanisha u Rwanda na Congo, ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byabereye muri Angola, byabereye mu muhezo

Iyi nama yari yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço yanitabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, n’umuhuza mu bibazo bya Congo, wagenwe na Africa y’Iburasirazuba, Uhuru Kenyatta.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi byatangaje ko ibiganiro “by’amahoro n’umutekano bigaruka ku burasirazuba bwa Congo” byabereye mu muhezo.

Muri ibi biganiro, Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi yabyitabiriye.

UPDATE: Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera guhurira muri Angola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yahagarariye Perezida Paul Kagame muri ibi biganiro
Perezida Ndayishimiye aganira na Perezida Tshisekedi wa Congo-
Perezida wa Angola, João Lourenço aragerageza kunga u Rwanda na Congo muri iki gihe bitabanye neza

AMAFOTO@NtareRushatsi Twitter

UMUSEKE.RW