Uganda igiye kohereza izindi ngabo muri Congo

 Uganda cyatangaje ko  icyiciro cya kabiri cy’abasirikare bari mu myiteguro ya nyuma yo kujya  guhanagana n’inyeshyamba ziri mu Burasirazuba bwa Congo .

Ingabo za Uganda ziritegura kujya muri Congo

Ni ingabo zigiye mu butumwa  bw’umutwe w’ingabo za Africa y’iburasirazuba (EAC)  kurwanya inyeshyamba zose ziri muri  Congo.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, yatangaje ko izi ngabo ziri mu myitozo ya nyuma mbere y’uko zinjira ku butaka bwa Congo, zigasanga iza Kenya 900 zerekeje iGoma muri iki cyumweru.

Ntihatangajwe nyirizina umubare w’ingabo zizajya ku rugamba  guhangana n’inyeshyamba.Umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’igisirikare cya leta, ubu ugenzura igice kinini cya ya Rutshuru,  muri  teritwari ya Nyiragongo ari nako usatira umujyi wa Goma.

Uyu mutwe ukomeje kugarukwaho n’imiryango mpuzamahanga, n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bisaba ko warambika hasi intwaro, ndetse  ko  uhangayikishije mu gihe muri Congo habarizwa imitwe y’inyeshyamba irenga 100.

Imirwano M23 ihanganyemo na Congo   imaze gukura abaturage benshi mu byabo aho abagera ku 60.000 bamaze guhungira mu bihugu bituranye na Congo abandi bakambitse ku misozi.

Kugeza ubu ibihugu birimo uBurundi,Uganda ,Kenya bimaze kohereza abasirikare  bahuriye mu mutwe w’ingabo za Africa y’iburasirazuba (EAC). Sudani y’Epfo iracyategerejwe ngo nayo yoherezeyo ingabo, Tanzania isa n’iyifashe ku kohereza ingabo muri Congo.

Bahawe ubutumwa mbere y’uko berekeza muri Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW