Umugabo w’i Muhanga yasanzwe mu mugozi yapfuye

Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi zasanze Maniraguha Jean Claude w’imyaka 40 y’amavuko amanitse mu mugozi birakekwa ko yiyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude avuga ko bahawe amakuru ko Maniraguha Jean Claude yiyahuye bihutira kujyayo basanga yarangije gupfa.Gitifu Nshimiyimana yabwiye UMUSEKE ko umuturage uyu nyakwigendera yakodeshaga witwa Kampire  Angélique ariwe wabanje gutabaza inzego z’ibanze.Akavuga ko yari amaze iminsi amushakisha kugira ngo bavugane igihe azamwishyurira amafaranga y’ubukode ariko ntiyabasha kumubona kuko yageze no ku nzu yakodeshaga asanga ikingiye imbere.

Ati “Abayobozi b’Umudugudu nabo bagerageje gukomanga habura ukingura, mu gitondo bica idirishya basanga amanitse mu mugozi.”

Maniraguha Jean Claude yari atuye mu Mudugudu wa Nete, Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye,  ariko Ubuyobozi bukavuga ko yakomokaga mu Kagari ka Makera ho mu Murenge wa  Cyeza.

Gitifu w’Umurenge Nshimiyimana akavuga ko amakuru bahawe n’Umuvandimwe we, Ntezimana Aloys bavukana nuko nta kindi kibazo yagiraga uretse kunywa inzoga cyane agasa n’uwabaswe nazo, biturutse ku buzima bubi yakuriyemo.

Uyu Muyobozi avuga ko hafashwe umwanzuro ko Umuryango we ujya kumushyingura nyuma yo kubonako urupfu rwe ariwe rwakomotseho.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga