Umugore wa Tshisekedi yegetse ibitero bya M23 k’uRwanda

Ubwo yari mu nama mu Bwongereza yiga ibijyanye no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsinda mu gihe cy’ibibazo nk’intambara(PSVI ) Preventing Sexual Violence Conflict Initiative Conference) Madamu wa Perezida wa Congo,Denise Nyekeru Tshisekedi,yashinje uRwanda ubushotoranyi bwihishe muri M23 ,avuga ko igihugu cye kiriguhura n’akarengane.

Umugore wa Tshisekedi yashinje uRwanda gutera Congo yihishe muri M23

Ni inama yateguwe na guverinoma y’Ubwongereza,yatangiye kuwa 28 Ugushyingo 2022, yitabirwa n’abayobozi batandukanye.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama  baturutse hirya no hino ku Isi,Denise Nyakeru Tshisekedi , yavuze ko  ”igihugu cye cyatewe n’umutwe w’itwaje intwaro,ushigikiwe n’uRwanda kandi uri inyuma y’imfu zibarirwa muri miliyoni ziri muri Congo.”

Umugore wa Tshisekedi yavuze ko mu gihugu cye hakirangwa ihohotera rishingiye ku gitsina ariko anagaragaze uko igihugu cye gihagaze mu kurikumira.

Denise Nyakeru Tshisekedi yavuze ko abagore n’abakobwa bari guhohoterwa mu gihugu cye  bikorwa n’abari gushaka umutungo w’igihugu.

Denise Nyakeru yagize ati “Igihugu cyanjye cyibarurwamo imfu zigera kuri za miliyoni harimo n’abakobwa.Kubera ibikorwa by’urugomo.Ibyo bijyana no gusahura ubukungu.

Yakomeje agira ati “Intambara y’akarengane yashojwe ku gihugu cyanjye ,ikozwe n’umutwe w’iterabwoba ushyigikiwe n’uRwanda.”

Kuri Denise Nyakaru,yasabye  ko  imiryango mpuzamahanga yakwita kuri  iki kibazo, kugira ngo gishakirwe igisubizo

Si ubwa mbere mu nama zikomeye Congo ishinja uRwanda kuyitera.Muri Nzeri uyu mwaka nabwo Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yashinje u Rwanda “ubushotoranyi rwihishe muri M23”, mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya 77 y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) i New York.

- Advertisement -

Tshisekedi yavuze ko nubwo igihugu cye gifite ubushake bwiza bwo kubana mu mahoro n’abaturanyi, “bamwe muri bo nta kindi cyiza babonye cyo kudushimira kitari ubushotoranyi no gufasha imitwe yitwaje intwaro ikora iterabwoba iyogoza uburasirazuba” bwa DR Congo.

Yashinje u Rwanda ko kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, rwongeye gushotora igihugu cye mu gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu buryo bw’ibikoresho n’abasirikare, rurenze ku mategeko mpuzamahanga, ku mahame shingiro ya ONU n’ay’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA).

URwanda ndetse n’umutwe wa M23 bakomje kwamaganira kure ibirego bya Congo .

Kugeza ubu nubwo umwuka hagati y’ibihugu byombi utifashe neza, hatangiye inzira y’ibiganiro ku mpande zombi bigizwemo uruhare na Perezida wa Angola, Manuel Gonçalves Lourenço.

iVOMO:https:politico.cd

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW