2022: Urutonde rw’ibyamamare byatitije imbuga nkoranyambaga

Harabura amasaha macye ngo umwaka wa  2022 ugere ku musozo .Uyu mwaka waranzwe n’udushya dutandukanye ndetse bamwe tubagira ibyamamare,abandi baba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.

UMUSEKE wakusanyije urutonde rw’ibyamamare  bitanu  byatitije imbuga nkoranyambaga.

Mugabekazi Liliane yavuzwe cyane ubwo yagaragazaga imyambarire idasanzwe mu gitaramo

Mugabekazi Liliane

Mugabekazi ni izina ryamenyekanye ubwo muri Nyakanga  uyu mwaka yitabiraga igitaramo cy’umuhanzi Tayc agaserukana imyambaro itaravuzweho rumwe.

Nyuma yo kugaragaza yambaye imyenda imugaragaza uko yavutse,muri Kanama yaje kugezwa  imbere y’Urukiko akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, asabirwa gufungwa.

Itabwa muri yombi rye ryateje ururondogoro ndetse bamwe mu mpirimbanyi z’abaharanira uburenganzira bw’abagore bavugaga ko ridakurikije amategeko.

Mu rukiko Mugabekazi yavuze  ko atigeze ajya mu gitaramo yambaye ubusa agahamya ko iyo aza kuba yari abwambaye abapolisi bo kuri BK Arena batari gutuma yinjira.

Uyu mukobwa kandi yabwiye Urukiko ko atari kuba yambaye ubusa ngo anyure mu nzira yose yatambutsemo.

Mugabekazi yavuze ko mu gihe igitaramo cyari kirimbanyije, ikote rye ryaba ryarafungutse kubera kwizihirwa bityo umuntu atazi akamufotora ku mpamvu atazi.

- Advertisement -

Avuga ko n’iyo ubwambure bwe bwaba bwaragaragaye atakabaye ariwe ubiryozwa kuko ikosa ryaba ryarakozwe n’uwamufotoye.

Ibi byatumye Mugabekazi avuga ko nta mpamvu zikomeye zatuma akurikiranwa cyangwa ngo akurikiranwe afunzwe.Icyo gihe  yasabye Urukiko kumurekura byaba ngombwa agakurikiranwa ari hanze.

Uyu mukobwa wakomeje kuvugisha benshi , kuwa 19 Kanama 2022,yaje gufungurwa by’agateganyo, akurikiranywa ari hanze bisabwe n’Ubushinjacyaha.

Umukinnyi wa filime Aliah Cool

Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yaciye igikuba ubwo hajyaga hanze amafoto y’umuturirwa w’inzu yujuje mu mujyi wa Kigali. Iherereye Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

Uyu mwari usanzwe ukina filime nk’umwuga ubwo yashyiraga hanze ayo mafoto, yashimiye musaza we wamufashije kugera kuri ibyo bikorwa bidasanzwe .

Aliah  yabaye igitaramo cya benshi barimo abamushimira intambwe yateye, ariko hakaba n’abamunnyega ko iyi nyubako yujuje yabifashijwemo n’umugabo batazi uba muri Nigeria.

Umusifuzi Nsalima Mukansanga

Nsalima Rhadia Mukansanga ni umwe mu banyarwandakazi  bakoze amateka mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika, ubwo ku nshuro ya mbere, hasifuraga umugore mu gikombe cy’Isi.

Guha amahirwe uyu mukobwa byatitije imbugankoranyambaga aho bamwe bashimye urwego imisifurire yo mu Rwanda igezeho.

Icyakora impaka zari zose  ubwo hari bamwe mu banyamakuru batangazaga ko bashidikanya ku bushobozi bw’uyu munyarwandakazi mu gikombe cy’Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar.

Salma yakomeje gushidikanywaho ndetse akurura impaka ku mbuga nkoranyambaga ubwo hari kimwe mu gitangazamakuru cyo mu mahanga cyatangaje ko umukino uyu munyarwandakazi yasifuye w’Ubufaransa, yaba yarakozemo amakosa ajyanye no gusimbuza nubwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ritigeze ritangaza ayo makosa.

Mukansanga  mu gikombe cy’Isi yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane.

Urugendo rwe rw’ubusifuzi yatangiye nabwo ari umusifuzi wa kane  ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

Cyusa  n’uwahoze ari  umukunzi we

Umuhanzi Cyusa Ibrahim usanzwe uririmba mu njyana gakondo yabaye icyimenyabose  ubwo inkuru z’urukundo ze  n’uwahoze ari umukunzi we Jeanine Noach, zajyaga hanze.

Ubwo bari i Dubai mu kwizihiriza isabukuru  y’uyu mugore,abakurikira uyu muhanzi babyukiye ku mashusho y’abo bombi  acicikana , bishimye mu buriri bumwe.

Ayo mashusho yaciye igikuba bamwe babashinja gushyira amabanga y’urugo ahabona.

Hadaciye kabiri uyu mugabo yavuze ko  urukundo rwabo rwashonze nk’isabune, yemeza ko bamaze gutandukana ndetse nta gahunda nimwe bagifitanye.I tandukana ryabo ntiryavuzweho rumwe

Iradukunda Elsa 

Iradukunda Elsa  na Ishimwe Dieu Donn ,Prince Kidi, ni amazina byagorana kwibagirwa mu mwaka wa 2022, kubera ibisa n’ibitangaza uyu mwari yakoze.

Uyu mukobwa yavuzweho gukunda ibisa nk’iby’abakinnyi bo mu nkuru z’urukundo ,Romeo na Juliet.

Ababivuga babishingira ku nkuru zavuzwe ubwo Prince Kid yari agitabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha  bivugwa ko yakoze agitegura Miss Rwanda, hakaba haragiye hanze amakuru yahamyaga ko uyu mukobwa yakubise hirya hino ngo amushakire abatangabuhamya bamushinjura ndetse bakanaboneka.

Ibi byanatumye Iradukunda atabwa muri yombi icyakora aza kurekurwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Ibi  byikubiseho ko hari amakuru y’uko hagati yabo haba hasanzwe urukundo, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahita basaba Prince Kid kutazuyaza kwitura uyu mukobwa ineza yamugiriye, na we agahamya urukundo rwabo bakaba barushinga.

Byaje kuba agahebuzo ubwo aba bombi bagaragaye bari kumwe  mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa 3 Ukuboza 2022, Kigali Fiesta.

Ibi byongeye kotsa imbugankoranyambaga,bishyira akadomo  ku mubano udasanzwe bafitanye.

Inzu Aliah Cool yujuje iKigali yateje impaka ku mbugankoranyambaga
Isimbi Aliance wujuje inzu y’akataraboneka yagarutsweho cyane ku mbuga uyu mwaka
Nsalima Rhadia Mukansanga yagarutsweho cyane uyu mwaka ku mbugankoranyambaga
Iradukunda Elisa yatitije imbugankoranyambaga ubwo yatabwaga muri yombi bvugwa ko yashakaga ibimenyesto bifunguza Prince Kidi
Urukundo rwa Cyusa n’uwahoze ari umukunzi we rwateje impaka ku mbugankoranyambaga

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW