Abana 3 bakomerewe n’imibereho, Se ari muri “transit center” azira kutagira ubwiherero

Nyanza: Abaturage batuye mu mudugudu wa Kidaturwa, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, baratabariza abana batatu bibana mu nzu, umukuru yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza afite imyaka icumi y’amavuko, umuto afite imyaka ine y’amavuko.

Icyumweru kirashize abana bibana mu nzu

Abagabo badafite ubwiherero, abavuga ko bafite ubwiherero butubakiye, ubudasakaye, ubudatinze bajyanwe mu bigo bijyanwamo inzererezi (transit center).

Abo UMUSEKE wamenye ni abo muri imwe mu Midugudu igize akagari ka Rwesero, ari yo Kidaturwa, Taba n’iyindi yo mu kagari ka Rwesero.

Muri abo bagabo bajyanwe muri transit center harimo ufite abana batatu, UMUSEKE wagiye aho baba. Abaturage bavuze ko abo bana bibana, kandi na bo babibwiye Umunyamakuru.

Uwo mugabo yitwa Gad Sinzabakwira, umugore we yagiye mu mujyi wa Kigali.

Iwe uharebeye inyuma hari inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro (saloon) gusa. Nta gikoni, nta bwogero, ahitwa ko ari mu bwiherero, ni ku muhanda hacukuye umwobo, hejuru bashyiraho urwego, ubwo bwiherero ntibwubatse.

Ubwiherero umugabo yazize nta cyakosotse

 

Abaturage baribaza ngo “bariya bana babayeho bate?”

Umwe ati “Cyereka iyo hagize umuturage ugira ikintu abona, ariko iyo atabonetse bashobora no kuburara.”

- Advertisement -

Undi ati “Ubusanzwe ni se wabaciraga inshuro, bakarya ari uko avuyeyo. Ubu rero byarakomeye ni ukujya mu baturanyi ubundi bagataha.”

Bariya baturage bemeza ko Gad yajyanywe muri transit center kubera kutagira ubwiherero, ariko abana yasize bakomerewe n’imibereho, na we ubwe ntacyo yagiraga mu rugo.

Abaturage barasaba ubuyobozi kurekura se ubyara bariya bana akabarengera, agakomeza kubacira inshuro, cyangwa se ubuyobozi bukabitaho, dore ko batorohewe no kubona ibibatunga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine yabwiye UMUSEKE ko kujyanwa transit center k’uriya mugabo abyumvanye Umunyamakuru.

Yagize ati “Ngiye gukirikirana menye icyo yafatiwe, nyuma turebe icyo dukora kuri abo bana.”

Nta mibare izwi y’abagabo bajyanwe muri transit center iherereye mu murenge wa Ntyazo kubera kutagira ubwiherero, gusa amakuru UMUSEKE wamenye bararenga batanu.

Ubuyobozi buvuga ko butabizi kuko buvuga ko muri transit center bujyanayo abantu bafite ibibazo bibangamiye abaturage, bateza umutekano mucye nk’urugomo n’ibindi.

Ngo kumva ko hari abazize kutagira ubwiherero babanza kubikurikirana.

Kugeza ubu abo bagabo bari batunze ingo zabo bamaze icyumweru bari muri transit center aho UMUSEKE wageze hatandukanye wabonye bigaragara ko ubwiherero bazize nta cyakosotse.

Abagore babo barasaba ko abagabo babo barekurwa bakaza kubaka ubwo bwiherero, bakanabafasha gukora inshingano z’urugo.

Urebeye inyuma uyu muryango nta bushobozi afite

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza