Ibyamenyekanye ku nkuru y’umushoferi w’Umurundi wakubiswe bikamuviramo gupfa

Amafoto y’umusore wambaye umupira w’umuhondo, ikoboyi y’ubururu n’inkweto za pantoufle, agaragara hari abasore babiri bamuniga, ndetse n’undi umukurikirana mu muhanda akamunigira hasi, amutsindagiye umutwe ku butaka, amazina ya Nyakwigendera ni Muhizi Emmanuel, RIB yavuze ko abakekwaho kumukubita agapfa bafashwe.

Muhizi Emmanuel yakubiswe n’abasore b’i Kabuga biza kumuviramo urupfu

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye UMUSEKE ko abafashwe ndetse bafunzwe, ari batatu, AHISHAKIYE Elie (Manager w’akabari), Jean Claude HABIYAREMYE (Bouncer/ Umuseriveri) na NSHIZIMPUMPU Juvenal (securite).

RIB ivuga ko bafungiye kuri Sitasiyo ya Rusororo, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

Ni nde wakubiswe? Kuki yakubiswe?

Uwitwa Kavuzo kuri Twitter, ndetse akaba avuga ko akuriye abashoferi b’amakamyo, akaba yaranakoranye na nyakwigendera, avuga ko yari umusore w’Umurundi wari warahunze, akaba yabagaba mu nkambi mu Rwanda.

Yagize ati “Mwaramutse neza @RIB_Rw @Rwandapolice @rbarwanda @TV1Rwanda @Annemwiza nizere ko ayo makuru muyafite y’uwo mu driver watwaraga Camion bishe ejobundi. Kandi n’umupolice ahahahaze bamukubitiye @ikabuga ashiramo umwuka Imana imutuze aheza.”

Polisi yamusabye gutanga amakuru neza, naho RIB imusubiza ko ababigizemo uruhare bafashwe.

UMUSEKE wamenye amakuru ko abakubise Muhizi Emmanuel ngo bamuzizaga ko mu kwezi kwa munani (Kanama), 2022 afatanyije n’uwitwa Niyogusenga Arthur bakubise uwitwa Harushyubuzima Clement baramukomeretsa bikomeye.

- Advertisement -

Uwo witwa Niyogusenga Arthur ngo yaje gufatwa naho Muhizi Emmanuel aratoroka.

Ku wa 29/11/2022 ubwo Muhizi Emmanuel yagarukaga kuri ka kabari kari i Kabuga muri Gasabo, bariya bamukubise baramubonye, batangira gukimbirana bamushinja ko yagize uruhare mu gukubita no gukomeretsa Niyogusenga Arthur.

Aba basore bamuzizaga ko ngo hari mugenzi wabo yigeze gukubita

 

Barakekwaho gukubita no gukomeretsa….

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko bariya basore batatu bafashwe bakekwaho icyaha cyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Riteganya ko iyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byavuyemo urupfu, uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15, ariko kitarenze 20 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 7Frw.

Dr Murangira B. Thierry asaba abantu kwirinda ibikorwa byo kwihanira.

Ati “Umuntu waba wakosherejwe wese ntabwo akwiye kwihanira kuko bihanwa n’amategeko. Ni cyo inzego za Leta ziberaho.”

Yavaze ko abantu basabwa kugira ubworoherane, bakirinda ibintu byabakururira mu makosa.

UMUSEKE.RW