Kigali : Abana 57 bavutse kuri  Noheli ! Umva imbamutima z’Ababyeyi

Ubwo abakirisitu ku cyumweru bizihizaga umunsi w’ivuka ry’umukiza Yesu/Yezu Kristo, hari abandi nabo ibyishimo byari byose bishimira ko bibarutse abana. 57 bavutse kuri uwo munsi w’ibyishimo ndetse bamwe bahabwa amazina yisanisha na Noheli.

Byari umunezero mwinshi kubyara kuri Noheli

Jean Claude Simba Manzi umugore we yibarutse impanga kuri Noheli maze aziha amazina ya  Emmanuel and Eriel.

Ni bamwe mu bana 25 bavukiye ku bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali ku munsi wa Noheli.

Mu byishimo byinshi Manzi yagize ati”Twakiriye umugisha w’abana babiri b’abahungu. Ni ubwa mbere tubyaye impanga ebyiri mu muryango wacu ku munsi ufite umwihariko nk’uyu, uw’ibyishimo. Ibi byose ndabishimira Imana”

Dusenge nawe wibarutse imfura y’umuhungu ku isaha ya saa sita zuzuye z’ijoro ryo kuri Noheli mu byishimo byinshi ati”Nta munezero uruta ku byara kuri Noheli .”

Uyu mubyeyi yahaye izina umwana we  Anthony Keita Mugema, mu byishimo byinshi ati “Ndishimye kuba mbyaye umwana umeze neza kandi mwiza.”

Uyu yakomeje ati”Icya kabiri ,kubyara kuri Noheli , igihe Yesu yavukiye ,ni umunezero mwinshi cyane. Nifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi kwizihiza Noheli.”

Kwitonda Immaculee wabyariye ku Bitaro bya Nyarugenge, nawe yavuze ko ari umunezero ku byara kuri Noheli.

Yagize ati”Ni umunezero mwinshi mu muryango wacu .Umuhungu wanjye ameze neza .Yitwa Calleb Niyonizeye . Yinjiye mu muryango wacu.”

- Advertisement -

Rachel Yamugirije nawe wabyariye ku Bitaro bya Kibagabaga ati”Umunsi wa Noheli ni uw’ibyishimo kandi kubyara ni ikintu buri mubyeyi wese aba yifuza.

Uyu yise umwana we “Irikumwe natwe” mu yandi magambo ni “Emmanuel”

Sylvie Niyigena, nawe wabyari  Kibagabaga ashima Imana kubera umwana w’umuhungu Imana yamuhaye agira ati “Ni impano y’Imana .Noheli ni umunsi w’abana kandi twishimiye kugira undi mwana mu muryango ”.

Muri rusange abana bavutse kuri Noheli  ku Bitaro bya Muhima habarurwa abana 12,ku bya Nyarugenge ni umunani(8)  mu gihe ku bya Kibagabaga ari 12.

Ku Bitaro bya Kacyiru ho ni abana 25 bose bavutse ku munsi wa Noheli.

IVOMO:The NEWTIMES

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW