Musanze-Kigali: Impanuka yatwaye ubuzima bw’abantu babiri

Gakenke: Mu muhanda wa Kaburimbo wa Musanze-Kigali, mu makorosi ya Buranga habereye impanuka y’imodoka yaguyemo umushoferi n’umufasha mu kazi uzwi nka kigingi w’imodoka.

Bari mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu Delta

Bari mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu Delta RAF192M yavaga i Musanze yerekeza i Kigali ipakiye ibirayi.

Imodoka yari itwawe na Bigirimana Emmanuel w’imyaka 37 y’amavuko, yageze mu mudugudu wa Bukurura, akagari ka Gahinga, mu murenge wa Nemba mu ikorosi, ananirwa kurikata imodoka ayirenza mu mukono we, agonga ibyuma byo ku ruhande rw’umuhanda,  nibwo imodoka yagarutse mu muhanda igusha urubavu.

Aya makuru yamenyekanye ku Cyumweru tariki 04/12/2022 ahagana saa 22h40.

Iyi mpanuka yahitanye umushoferi n’umufasha mu kazi (Turn boy), we witwa Niyobuhungiro Zakayo w’imyaka 25.

Uwo bari batwaje umuzigo witwa Maniriho Placide w’imyaka 38, yakomeretse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo muhanda, SSP Réné Irere yabwiye bagenzi bacu bo muri Taarifa.rw ko iriya mpanuka yabaye nijoro.

SSP Irere avuga ko abashoferi bagombye kwirinda kujya batwara imodoka mu bihe biteje akaga kuko ngo gutwara imodoka ifite imizigo iremereye, ukayitwara mu masaha y’ijoro, ubwabyo biba biteje akaga.

Avuga kandi ko abantu bagombye kuzirikana buri gihe kuringaniza umuvuduko cyane cyane bageze ahantu hameze nko muri Buranga.

- Advertisement -

Imirambo ya bariya bantu yatwawe ku Bitaro bya Nemba, kugira ngo hakorwe isuzuma ndetse n’uwakomeretse ni ho yajyanywe kuvurirwa.

Amakuru avuga ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko ku wari utwaye imodoka.

UMUSEKE.RW