RDC: Imirwano ikaze yubuye hagati ya M23 na FARDC

Imirwano hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’ingabo za Leta ya Congo, ku wa mbere tariki ya 26 Ukuboza 2022 yabereye mu gace ka Karenga na Karuli muri gurupema ya Rusayi, hagati ya Pariki ya Virunga na teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Col Guillaume yashinje M23 ubushotoranyi bwo kubagabaho ibitero

Radiyo Okapi yatangaje ko umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Sokola 2 muri Kivu y’Amajyaruguru, Col Guillaume Njike Kaiko yemeje iby’aya makuru avuga ko M23 yagerageje kwinjira mu birindiro bya FARDC biherereye muri ako gace, ariko isubizwa inyuma.

Yagize ati ”Inyeshyamba za M23 zirimo kugerageza gusesera mu mirongo y’ibirindiro bya FARDC, ariko twabashije kuzisubiza inyuma.“

Col  Guillaume Njike Kaiko yakomeje avuga ko Umutwe wa M23 wavuye muri Kibumba utagamije kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda, ko ahubwo wari ugamije gukaza ibirindiro byawo mu bindi bice biherereye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyirango, ndetse ko uri muri gahunda yo kugaba ibitero bikomeye muri Teritwari ya Masisi.

Uyu musirikare yavuze ko inyeshyamba za M23 zagaragaye mu birindiro bitanu byo muri Pariki ya Virunga. Uyu yavuze ko  bafite gahunda kandi yo kongerera imbaraga ibirindiro byabo biri ahitwa Kamatembo muri gurupema ya Rusayu.

Ku wa 23 Ukuboza 2022, nibwo umutwe wa M23 wemeye kurekura agace ka Kibumba, kamwe mu two  yari yarigaruriye.

Ni umwanzuro  M23 yafashe  w nyuma yaho kuwa 12 na 22  Ukuboza 2022 bagirayanye ibiganiro na Leta ya Congo, bemera gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inama yahuje abakuru b’ibihugu iLouanda.

Kugeza ubu M23 ntacyo iratangaza ku bushotoranyi  iregwa na leta ya Congo.

M23 yavuye i Kibumba yifuriza abaturage iminsi mikuru myiza -AMAFOTO

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW