Bafunzwe kubera gusakaza amashusho ya Perezida Salva Kiir yinyarira mu ruhame

Abanyamakuru batandatu bo muri Sudan y’Epfo batawe muri yombi nyuma y’amashusho y’Umukuru wa kiriya gihugu agaragara yinyarira mu ruhame.

Salva Kiir ni Perezida wa Sudan y’Epfo kuva muri 2011

Aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba banyamakuru yashyizwe hanze n’Urwego ruharanira uburenganzira bw’Abanyamakuru.

Mu Ukuboza 2022, Perezida Salva Kiir yagaragaye mu mashusho yinyarira ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu mu muhango yari ayoboye.

Abanyamakuru bakorera Televiziyo ya Leta batawe muri yombi muri iki cyumweru.

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’Abanyamakuru (CPJ) rirasaba ko bariya barekurwa.

Patrick Oyet, ukuriye ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Sudan y’Epfo, yavuze ko bariya Banyamakuru bafashwe bakweho kuba bazi uko amashusho ya Perezida Salva Kiir yinyarira yageze hanze.

Televiziyo ya leta SSBC ivuga ko ariya mashusho itigeze iyasakaza.

Muthoki Mumo uhagarariye CPJ muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, avuga koi fatwa rya bariya banyamakuru bigaragaraza urugero inzego z’umutekano zikunze gufunga abanyamakuru mu buryo bunyuranije n’amategeko.

- Advertisement -

Minisitiri w’Itumanaho muri Sudan y’Epfo Michael Makuei yabwiye Ijwi rya America ko abantu bakwiye gutegereza bakamenya icyatumye bariya banyamakuru batabwa muri yombi.

BBC

UMUSEKE.RW