Congo iragaragaza ko idashaka ko amahoro agaruka – Alain Mukuralinda

Nyuma y’uko Perezida wa DR.Congo, Felix Tshisekedi ku munota wa nyuma atitabiriye ibiganiro byari kumuhuza na Perezida Paul Kagame, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko iki gihugu kidashaka ko amahoro agaruka aho yabuze, asaba ko bashyira ubwenge ku gihe kuko intambara izanye igisubizo.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda (Archives)

Mu kiganiro cyihariye Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye UMUSEKE, yavuze ko na bo bamenye amakuru y’uko Congo yanze kwitabira ibiganiro byari biteganyijwe i Doha muri Qatar kuri uyu wa Mbere.

Ati “Natwe amakuru twayamenye, ab’u Rwanda barahageze n’abandi bari batumiwe muri uwo mubonano bari bahari, ku munota wa nyuma Congo ifata icyemezo cyo kutajyayo ariko ibyo nta we byagombye gutangaza, cyangwa gutungura.”

Yavuze ko iyo usesenguye imyitwarire ya Congo muri iki kibazo, hari inama zagiye ziba Congo yazitabiriye, na Perezida wabo ahari agashyira umukono ku myanzuro yafashwe ariko Guverinoma ya Congo ntiyishyire mu bikorwa ibyemezo byafashwe.

Mukuralinda yabwiye UMUSEKE ko umubonano wari utegerejwe uyu munsi ari Congo yari yawusabye.

Ati “Niba rero ugeze aho usaba umubonano ntuwitabire, biza bishimangira imyitwarire wari usanganywe yo kudashyira mu bikorwa ibyemezo biba byafashwe n’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, hanyuma kandi ni no kwinyuramo cyangwa kwivuguruza kuko niba umaze igihe warateganyije uburyo uzasobanura ikibazo cyawe uvuga ngo u Rwanda ni rwo ruteza intambara, niba waramamaje ko u Rwanda ari rwo rufasha M23, wamaze kugaragaza ko abo wita abanzi wabamenye, ariko umuhuza agatumiza umwanzi wawe, akagusaba guhura na we ngo muze tuvugana ukanga, hanyuma ukavuga ngo u Rwanda ni umwanzi ugasaba inama, umuhuza Qatar akavuga ngo twabahuza, iyo wagaragaje umwanzi wawe ugatumiza inama wowe ntuze, uzaganira na nde kugira ngo ikibazo gikemuke?”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yabwiye UMUSEKE ko nta mpamvu yo gutegereza ku ntumwa z’u Rwanda zari ziri muri Qatar.

Ati “Niba abantu barasabye inama ntibayitabire abandi bagiyeyo, na ya mahanga Congo yirirwa ibwira ngo nimudutize ingufu, nimutange gasopo, nimufate ibihano, na bo barareba…n’abaturage b’u Rwanda n’aba-Congo barareba ngo ni nde nyirabayazana udashyira mu bikorwa ibiba byateganyijwe kugira ngo barebe ko ikibazo cyakemuka.”

Yavuze ko u Rwanda nta gahunda rutazitabira, yaba inyuze mu mishyikirano, cyangwa mu biganiro.

- Advertisement -

Alain Mukuralinda yavuze ko icyemezo cya Congo uno munsi gishimangira ibyo u Rwanda ruheruka kugaragaza mu itangazo ko Congo ishyize imbere intambara.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo ni ukureba kure, ni ibintu bibiri, ni ukuvuga ngo turifuza ko hariya amahoro yabuze atahaza, kuko baduha inzira zo kubikemura ntituzijyemo, cyangwa twe twamaze kugaragaza umwanzi reka turwane na we.

U Rwanda nihaba izindi nama ruzazitabira, kandi Congo yagakwiye kubona ko uyu mutekano muke ugiye kumara imyaka 15-20, intambara zitigeze zibasha kubikemura, si ubu cyangwa ejo bundi zizabikemura, abantu bakwiye gushyira ubwenge ku gihe bakajya mu nzira y’ibiganiro abaturage bagatekana, bagakomeza inzira y’amajyambere.”

Tshisekedi yanze kujya mu biganiro byari kumuhuza na Perezida Kagame

UMUSEKE.RW