Umukobwa yateye icyuma umwe mu bagabo yararanye na bo

GAKENKE: Umukobwa w’imyaka 19 ukora umwuga wo kwicuruza mu Karere ka Gakenke yateye icyuma umwe mu bagabo yararanye nabo, ni nyuma y’uko banze kumwishyura bamaze kwiha akabyizi.

Ifoto irirho ikimenyetso gikumira ibyaha

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, tariki ya 8 Mutarama 2023, mu Mudugudu wa Jango mu Kagari ka Gatonde  mu Murenge wa Ruli.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa uvuka mu Murenge wa Minazi wari ucumbitse muri Centre ya Gahira yararanye n’abagabo babiri bamwima amafaranga bari bumvikanye ngo abahe ibyishimo.

Ubwo bushyamirane bwakuruwe no kutishyurwa amafaranga yabiriye ibyuya, bwatumye uwo mukobwa witwa Umurutasate Egidia atera icyuma ku kaboko, mu mugongo no mu mutwe uwitwa Niyomukiza w’imyaka 23 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko uyu mukobwa yateye icyuma Niyomukiza nyuma yo kwanga kumwishyura amafaranga bumvikanye.

Ati “Bararwana rero amutera icyuma ngo yaramugendanye amafaranga bumvikanye, umugabo yagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyange muri Coko.”

Gitifu Hakizimana avuga ko mu Murenge wa Ruli hamaze kugwira abakora umwuga wo kwicuruza baturuka hirya no hino mu gihugu bakurikiye amafaranga aturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Harimo n’amafaranga birumvikana bavana muri ayo mabuye, uburaya burahari ariko indaya zikora urugomo nibwo bibaye.”

Umurutasate Egidia ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Ruli mu gihe uwakomeretse yagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyange muri Coko.

- Advertisement -

Abaturage basabwe kwibuka indangagaciro Nyarwanda bakareka kwishora mu busambanyi ndetse bakajya batangira amakuru ku gihe kugira ngo bifashe inzego z’ibanze n’iz’umutekano gutabara.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW