Umugore akurikiranyweho kwica umugabo afatanyije n’abana be

Gicumbi: Umugore w’imyaka  44  n’abana be bane kuwa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2023, batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umugabo we bakamuta mu musarani.

Abatawe muri yombi n’ufite imyaka 21, uwa 18, uwa 13 na 11 bombi bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica se.Amakuru avuga ko iki cyaha cyabaye kuwa 24 Ukuboza 2022, kibera mu Murenge wa Kaniga, Akagari ka Bugomba mu Mudugudu wa Rugarama, Akarere ka Gicumbi.Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugomba, Tuzekuramya Vestine, yabwiye UMUSEKE ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’Ubugenzacyaha bataye muri yombi uwo muryango bakekwa kugira uruhare muri urwo  rupfu.

Yagize ati” Ni umuryango wari usanzwe ubana mu makimbirane, hanyuma umugore n’abana baza gufata umugabo baramwica ariko nubwo bafashwe ntabwo turabona umurambo we ngo babyemeze ko ari bo bamwishe.”

Gitifu Tuzekuramya avuga ko hakozwe iperereza kuri urwo rupfu amakuru ntiyahita amanyekana.

Icyakora umwana mukuru yaje kwemera kuyatanga yiyemerera ko bamwishe.

Gitifu ati“Amaze kubivuga nta kindi cyari gukorwa bajyanywe mu butabera, aho berekanye ko bamushyize (umusarani) ntabwo turakuramo umubiri we ngo turebe ko twawubona.”

Gitifu asubiramo ubuhamya bw’ uwo musore yagize ati ” Yiyemereye ko Se bamutaye mu musarane wari umaze igihe, uravidurwa hanyuma ateraho umubyare (insina nto).”

Uyu muyobozi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kandi bakirinda amakimbirane n’aho yagaragaye bakaganirizwa hakiri kare.

Abafashwe boshyikirijwe Polisi Station ya Kaniga kugira ngo bashyikirizwe RIB Station Kaniga bakurikiranwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

- Advertisement -