Ibarura rusange ryagaragaje ko Abanyarwanda barenga gato miliyoni 13

Imibare y’ibarura rusange ry’abaturage ryabaye muri Kanama 2022, rigaragaza ko Abanyarwanda ari 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 bariho mu mwaka wa 2012.

Ibarurarusange rya 2022 ryabaye mu kwezi kwa Munani

Muri aba baturage bose, 48,5% ni abagabo, naho 51,5% ni abagore.

Iyi mibare  igaragaza ko Intara ituwe n’abantu benshi, ari iy’Iburasirazuba na miliyoni 3,5 bangana na 26,9%, hagakurikiraho iy’Amajyepfo na miliyoni 3 bangana na 22,7%.

Intara y’Iburengerazuba ku mwanya wa gatatu, ituwe na miliyoni 2,8. Intara y’Amajyaruguru yo ituwe na miliyoni 2,03.

Umujyi wa Kigali utuwe na miliyoni 1,7, bangana na 13,2%.

Ku bijyanye n’imiturere, Abanyarwanda 72,1% batuye mu bice by’icyaro, mu gihe abatuye mu bice by’imijyi ari 27,9%.

Urubyiruko ni 65.3% bafite munsi y’imyaka 30, naho abafite imyaka iri hagati ya 16 na 64 bakaba ari 56,0%.

Icyizere cyo kuramba kw’Abanyarwanda kigera ku myaka 69,6 kivuye kuri 64,5 cyariho mu mwaka wa 2012.

Igipimo cyo kubyara cyongeye kugabanuka, aho kigeze ku bana 3,6 ku mugore umwe, bavuye ku bana 4,0 bariho muri 2012.

- Advertisement -

Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku mwanya wa mbere mu kubyara kuko umugore umwe ageze ku bana 4,0; naho iy’Amajyepfo ho bakaba ari abana 3,8 ndetse n’iy’iburengerazuba bakaba bageze ku bana 3,8, iy’Amajyaguru bakaba ari abana 3,3 mu gihe Umujyi wa Kigali ho bageze ku bana 3,0 ku mugore umwe.

 

Iterambere mu ngo

Ingo zitunze  Radio zazamutse ku kigero cya 50% mu myaka 20. Kuri ubu ni 81.3% zavuye kuri 43.4% mu 2002.

Mu gihe mu 2012 yari 64%, mu ngo zibona amazi meza yo kunywa ubu ni 82.3%. Iburengerazuba ni bo bari inyuma (75.4%).

Umujyi wa Kigali ni 97,4% Uburasirazuba ni 81,1%, Amajyepfo ni 78,4%, Amajyaruguru  84,9%.

Ibarura rusange rya 5, ryerekana ko imibare y’abatuye mu mazu asakazwe n’amabati yazamutse mu myaka 20 ishize yavuye ku ngo 43.4%  igera kuri 74.1%.

Abatuye mu zisakaje amategura baragabanutse bagera kuri 25.6% bavuye kuri 39.6% muri 2002. Mu cyaro ariko baracyari benshi 33.9%

Abanyarwanda bakoresha telefoni ngendanwa  muri rusange bageze kuri 78,1%. Mu 2012 bari 54,1% mu 2002 bari 2,3%.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW