Itangazo rya Guverinoma ku rupfu rw’abantu 11 bishwe n’ubwanikiro bw’ibigori

Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’imiryango y’abantu 11 bishwe n’impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwabagwiriye, mu Karere ka Gasabo.

Ubwanikiro bw’ibigori (Archives)

Itangazo rivuga ko nyuma y’impanuka yabereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo mu gitondo cy’uyu munsi, aho ubwanikiro bw’ibigori bwaguye bugahitana abantu 11, Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abakomeretse bajyanwe kwa muganga ubu barimo kwitabwaho.

Itangazo rigira riti “Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo, no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.”

UMUSEKE wamenye ko mu bagwiriwe n’ubwanikiro harimo n’umwana muto wapfanye n’umubyeyi we.

Guverinoma ivuga ko “ingamba zo gukurikirana ireme ry’imyubakire zizongerwamo imbaraga kugira ngo dukomeze kwirinda impanuka nk’izi.”

UPDATE: Impanuka ikomeye y’ubwanikiro bw’ibigori yaguyemo abantu 10

- Advertisement -

UMUSEKE.RW