Leta yemeye ko imodoka zitwara abantu muri Kigali ari nkeya

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Eng. Uwase Patricie, yavuze ko mu gihe cyitarenze amezi atatu hazongerwa bus 300 mu zitwara abagenzi mu mihanda y’i Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Eng. Uwase Patricie

Ibi yabigarutseho ubwo yasubizaga umuturage witabiriye Inama y’Umushyikirano wagaragaje ikibazo cyo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwase Patricia, yavuze ko hari ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, gusa ko cyatangiye gushakirwa igisubizo.

Yagize ati “Icyo navuga cyakozwe ni uko ubu turi hafi yo kugura imodoka ziyongera ku zindi.”

Eng Uwase Patricia yagaragaje ko kuva mu 2012-2014 hakunze kugaragaza ikibazo cy’imodoka nke zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, bigatuma abantu bamara umwanya bategegereje.

Yavuze ko icyo kibazo cyatangiye gushakirwa igisubizo ndetse ko kuri ubu hagiye kongerwa imodoka.

Ati “Mu gihe kidatinze turaba twongeyemo imodoka 300.”

Yavuze ko batangiye gushaka aho bazigura, ndetse n’ingengo y’imari izigura ngo yarabonetse.

Yagize ati “Igihe kitarenze amezi atatu kuko kugura imodoka hari aho zikorerwa, hari ukuzizana na byo bifata umwanya, ariko ni gahunda iri gukorwaho iri hafi kurangira.”

- Advertisement -

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo yavuze ko bazakomeza gukorana n’abikorera.

Mu 2013, Umujyi wa Kigali n’Urwego Ngenzuramikorere binyuze muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, hatanzwe isoko ku bigo byifuzaga gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe ibigo byatsinze ni bitatu bya birimo icya KBS [Kigali Bus Services], RFTC [Rwanda Federation of Transport Cooperatives] ndetse na Royal Express.

Icyakora kubera kumara umwanya munini abantu bari ku mirongo, hatanzwe amahirwe ku bigo bifite imodoka zitwara abagenzi hagamijwe kuziba icyuho, nubwo ikibazo kikigaragara.

Umujyi wa Kigali, imibare yavuye mu Ibarura rusange ry’abaturage, igaragaza ko ubu utuwe n’abantu miliyoni 1.7.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW