Muhanga: Hagaragajwe imibare y’ibipimo by’ubuzima idahuye n’ukuri

Mu nama yahuje inzego zifite aho zihurira n’Ubuzima, n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera  umwana (NCDA) Abayobozi b’ibigo Nderabuzima byo mu Karere ka Muhanga, bavuze ko nta mwana wagaragaje ibipimo by’imirire mibi kuva uyu mwaka wa 2023 watangira.
Bagaragaje ko nta mwana ufite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi muri Muhanga

Muri iyi nama, abakozi bo mu bigo Nderabuzima byo mu Karere ka Muhanga, babwiye inzego ko mu birebana n’imirire mibi ihutiyeho hakoreshejwe igipimo cy’ikizigira cy’ukuboko kw’ibumoso, ibipimo byerekana ko abana bafite ibiro bikwiriye, ndetse n’ibipimo bigaragaza ko abana barimo gukura neza batari mu igingira.

Aba bakozi bavuze ko ibi bipimo byose byerekanye ko abana bari muri zero.

Umukozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana muri NCDA Machara Faustin avuga ko iyi mibare aba bakozi  bagaragaje ihabanye n’ukuri kuko mu bana bose bafatiwe ibipimo bitashoboka ko babona zero.

Machara yavuze ko hakenewe kongera gusuzuma iyi mibare nyayo kuko ariyo Igihugu gishingiraho mu kurwanya igwingira mu bana.

Ati “Imibare mwerekanye ku rundi ruhande ivuze ko nta mata Minisitiri y’Imali n’igenamigambi izaha abana uku kwezi.”

Uyu mukozi avuga ko iyo abakozi berekanye ko nta mwana ufite ikibazo, hari amahirwe baba bavutsa abo bana kubera ko Leta yagombye kumenya imibare hakiri kare kugira ngo ikumire icyo kibazo mu maguru mashya.

Umwe muri abo bakozi utashatse ko dutangaza amazina ye, yemera ko habayeho uburangare mu gukusanya iyo mibare kuko biyambaje abajyanama b’ubuzima batigeze bakora akazi ko gupima abana mu buryo busanzwe bukorwa.

Ati “Usibye ubwo burangare, hiyongeraho umubare mukeya w’abakozi bashinzwe imirire mu bigo Nderabuzima.”

Uyu mukozi avuga ko bagiye gusubira muri iyi mibare bagakora ijyanye n’ukuri kugira ngo abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bahabwe amata abagenewe.

- Advertisement -
Machara Faustin avuga ko habayeho kwibeshya mu gupima abana

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga ,Mugabo Gilbert  yabagiriye inama ko bagomba kwirinda kubeshya Igihugu, avuga ko nta muntu uzababaza impamvu umwana yagwingiye ko guhishira ikibazo ariyo makosa akomeye.

Gusa ubwo uyu Muyobozi yavuganaga n’Itangazamakuru yanze kwerura ngo asubire mubyo yanengaga abakozi bo mu bigo Nderabuzima, ahubwo avuga ko kuba nta mwana wabonetse afite ikibazo bibaho keretse iyo bijya kuba ari imibare y’umwaka wose, ko nta gikuba cyacitse.

Mugabo avuga ko inama nk’iyi iba igamije gukosora ibitaragenze neza kugira ngo bikosoke.

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga igaragaza ko abana 35% aribo bafite igwingira mu gihe abagera kuri 2% bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Benshi mu bari muri iyi nama batunguwe n’iyi mibare
Bamwe muri aba bakozi bavuga ko habayeho uburangare mu gupima abana

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga