Muhanga: Umugabo yaguye mu mpanuka y’imodoka

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai ifite Plaque  RAF 517R yari itwawe n’uwitwa Dusengimana Shema Marcelin yagonze umugabo wari utwaye moto ifite plaque RG354X witwaga  Nzabonimana Joseph w’imyaka 57 y’amavuko arapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP  Habiyaremye Emmanuel avuga ko iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Mubuga Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ahagana saa munani n’iminota 20.CIP Habiyaremye avuga ko impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari utwaye imodoka, kuko atubahirije metero ,zigomba kuba ziri hagati ye n’uwari utwaye moto.

Ati “Umushoferi w’imodoka yagonze Nzabonimana amuturutse inyuma kandi bose berekezaga i Muhanga.”

Umuvugizi avuga ko uyu mushoferi atabashije kugenzura imodoka yari atwaye kugira ngo atagonga uwari utwaye moto wari imbere ye.

Ati “Nzabonimana yajyanywe mu Bitaro iKabgayi agezeyo ahita yitaba Imana.”

Ubu Umurambo wa Nyakwigendera uri mu buruhukiro iKabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa.

Naho Dusengimana Shema Marcelin afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Kamabano mu Kagari ka  Nyamagana mu Murenge wa Ruhango, asize umugore n’abana 7 nkuko bamwe mu baturanyi be babibwiye UMUSEKE.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga