Perezida Kagame yishimira ko icyizere cy’ubuzima ku Banyarwanda kiri hejuru

Mu ijambo rifungura Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida Paul Kagame yagarutse ku byagezweho bikubiye muri raporo yasomwe na Minisitiri w’Intebe avuga ko ashimishwa no kuba icyizere cy’ubuzima ku Banyarwanda cyarazamutse.

Perezida Paul Kagame afungura inama y’Umushyikirano

Yavuze ko hashize imyaka 30 yo kubaka u Rwanda rushya, bikaba bivuze ko ari ikiragano cy’abantu (generation) kiba kivutse, bityo ko igihe nta cyaba cyarahindutse muri icyo gihe byaba ari “agahomamunwa”.

Ati “Ubu urebye Umunyarwanda ashobora kubaho kugeza ku myaka 69, uzi aho twahereye ubwo? Uwageraga kuri 40 yabaga yagerageje byari amahirwe, ariko ubu Umunyarwanda ashobora kugera kuri 69. Imyaka 69 kandi ni imwe mu myaka yo hejuru no ku isi hose, ntabwo ari imwe ibanza, hari abagera hejuru gato, ariko kuba tugeze kuri 69 byari amahirwe kugera kuri 40, urumva ko ibikorwa bimwe umuntu abivuze muri ubu buryo nibwo byumvikana.”

Perezida Paul Kagame yari yahize mu myaka 7 ya manda ye igiye kugera ku musozo, ko azageza ku Banyarwanda, amazi n’amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Ubu ntibiragerwaho, ariko muri iyi nama y’Umushyikirano, yavuze ko nubwo hari abatarabona amazi n’amashanyarazi, ariko ngo yifuza ko na bo byabageraho.

Ati “Mbere byari ubusa, no muri uyu mujyi wacu kubona amashanyarazi cyangwa amazi meza atari mu myaka ya kera byari bikomeye, iyo ni intambwe yindi numva dutera biturutse ku bikorwa by’ingenzi Minisitiri w’Intebe yasobanuye.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubu buri Karere k’igihugu gafite umuhanda ugahuza n’Umujyi wa Kigali.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 18, yaherukaga kuba imbonankubone mu myaka wa 2019 kubera umwaduko w’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi, mu myaka itatu ishize ntiyabaye.

Abanyarwanda bategereje byinshi muri iyi nama haba ari ukumva ingamba nshya igihugu gifite mu kuzamura imibereho yabo, ibitekerezo bitandukanye byubaka igihugu, ndetse no kumenya uko Leta ihangana n’izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima by’umwihariko ibiciro ku masoko bidasiba kuzamuka umunsi ku wundi.

- Advertisement -

Imibare ya UN, mu nyandiko ivuga igereranya ry’imyaka mu gihe cyizaza uvuye mu 1950, “The 2022 Revision of World Population Prospects”, igaragaza ko icyezere cyo kubaho muri Africa, muri uyu mwaka wa 2023 ari imyaka 64.11. Icyo cyizere cyazamutseho 0.45% ugereranyije na 2022.

UN igaragaza ko icyizere cyo kubaho muri Africa kizaba kigeze ku myaka 76.4 muri 2100.

UMUSEKE.RW