Mu muhango wo gusoza amashuri yisumbuye muri Lycee de Ruhango Ikirezi iherereye mu karere ka Ruhango basabwe kugira ikinyabupfura aho bagiye mu buzima bwo hanze.
Abanyeshuri 21 bujuje amasomo yabo 100% naho abanyeshuri 5 babona ubushobozi bwo kuzajya kwiga mu Birwa bya Maurice.
Yagize ati“Ubu dufite intego yo gutanga uburezi bufite ireme kuburyo ababona ubushobozi bwo kujya kwiga muri kaminuza za leta bagomba kwiyongera, kandi turi kwigura umubano n’amahanga kuko ubu turi kuganira na Kaminuza yo muri Canada.”
Abanyeshuri basoje amasomo bavuga ko biteguye kujya guhangana ku isoko ry’umurimo.
Nzibukira Gerard usoje mu ishami ry’ubwabatsi yagize ati“Ibintu twize ubu umusanzu wacu wo kubaka igihugu twiteguye kuwutanga, tukanatanga urugero rwiza kuri barumuna bacu.”
Iradukunda Hugette wigaga ishami ry’icungamutungo nawe yagize ati “Ubu mfite intego yo kujya muri kaminuza ubundi nkahita nikorera nkacuruza.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abasoje amasomo kurangwa n’ikinyabupfura aho bagiy.
- Advertisement -
Ati“Ubumenyi barabuhawe yewe ubwo n’ubushobozi barabufite ariko bagomba kugira indangaciro y’ikinyabupfura kuko ari ingenzi mubyo bakora byose.”
Ni ku nshuro ya 14 abanyeshuri biga muri Lycee de Ruhango Ikirezi habayeho umuhango wo kwishimira ko basoje amashuri yisumbuy,e abasoje amasomo mu mashami atandukanye bakaba ari 346.