Congo yongeye kurira ishinja M23 kutarambika intwaro hasi

Mu gahinda kenshi, Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Lt Gen Constant Ndima, yaririye amahanga ashinja M23 kongera kubura imirwano muri Teritwari ya Masisi no kwigarurira utundi duce nyuma yo kubeshya ko yahagaritse kurwana n’ingabo za Leta.

Lt Gen Constant Ndima Kongba avuga ko M23 yayobeje uburari ngo yahagaritse imirwano

Uyu musirikare mukuru avuga ko kuwa Gatandatu mu gitondo , M23 yateye ibirindiro by’ingabo za Leta biri Mpati,kabaya ,Nyabibwe,Kadirisha, Rubare na Nyamuzimu byose biri muri teritwari ya Masisi.

Lt Gen Constant Ndima yijeje abaturage ko” Ingabo za Leta ,FARDC, zitari muri Kivu ya Ruguru gutembera ahubwo inshingano ari ukugarura amahoro.”

Lt Gen Marcel Mbangu ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare mu ngabo za Congo, yavuze ko hari ibirindiro bya M23 bari kugenzura, ibintu agaragaza ari instinzi.

Uyu avuga ko “Bashaka no kwambura burundu M23 ibindi birindiro i Kibumba na Rusayo muri Teritwari ya Nyiragongo hanyuma bakurikizeho ibiri Kimoka, Mubambiro muri Gurupema ya Kamuronza.”

Umutwe wa M23 uheruka gutangaza ko uhagaritse imirwano ku mugaragaro usaba ko hakurikiraho ibiganiro na Leta ya Kinshasa.

Icyakora nyuma y’amasaha macye M23 itangaje icyo cyemezo, yarashweho na FARDC imirwano itangira bundi bushya.

Yaba uyu mutwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bashinjanya kudashyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda asaba guhagarika imirwano kumpande zombi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

- Advertisement -