Ndayishimiye yamaganye ibihano ibihugu bikize bifatira ibikennye

Mu nama arimo i Doha muri Qatar, umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, unayoboye umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC, yavuze ku bihano ibihugu bikize bikunze gufatira ibikennye ko bibigiraho ingaruka ku mibereho n’ubukungu.

Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yavugaga ijambo muri iyi nama

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Buurndi, Ntare Rushatsi House bivuga ko Ndayishimiye yitabiriye inama y’ibihugu biri mu nzira y’amajyembere ibera i Doha.

Iyi nama ni umwanya kuri biriya bihugu wo gushakisha abatera nkunga baza kubifasha gushoramo imari.

Mu ijambo Perezida Ndayishimiye yavuze, yagaragarije amahanga ko igihugu cye gifite umugambi wo gushyiraho gahunda inoze igamije gushyira mu bikorwa politiki z’igihugu n’iterambere.

Yavuze ko ibihano ibihugu bikize bifatira ibikennye bitarimo ubutabera kuko bifatwa n’uruhande rumwe akaba yatanze urugero rw’ibyo u Burundi bwafatiwe mu mwaka wa 2015 kubera imvururu zabayeho ubwo nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya 3 itaravuzweho rumwe.

Perezida Ndayishimiye asanga ibyo bihano bigira ingaruka mbi ku mibero myiza n’ubukungu bw’ibihugu.

Ku wa Gatanu nibwo Perezida Ndayishimiye n’umugore we Angeline Ndayishimiye bafashe indege berekeza muri Qatar, muri iyi nama y’Umuryango w’Abibumbye igaruka ku bihugu bikennye.

Abayoboye ibihugu bikennye babanje kugirana inama hagati yabo.

Lazarus Chakwera Perezida wa Malawi na we yavuze ijambo
Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres na we avuga ijambo mu nama umuryango ayoboye wateguye

- Advertisement -

AMAFOTO@Ntare Rushatsi House/Twitter

UMUSEKE.RW