Nyamagabe: Umunyeshuri wa IPRC Kitabi yagonzwe n’imodoka

Umusore wigaga muri IPRC Kitabi yagonzwe n’imodoka ari kumwe n’abandi batatu, imodoka yabasanze aho bagenderaga ku ruhande rw’umuhanda, we ahita apfa.

Nkunzimana Emmanuel yari afite imyaka 20

Nkunzimana Emmanuel w’imyaka 20 y’amavuko yigaga mu mwaka wa mbere mw’ishami ry’Ubukerarugendo mu ishuri rya IPRC Kitabi.

HABIMANA Ezechiel ushinzwe inozamibanire n’itumanaho by’agateganyo muri kaminuza ya IPRC Kitabi yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yagonzwe n’imodoka bitamuturutseho.

Ati “Imodoka yamugonze yo mu bwoko  bwa RV4 agapfa yamusanze aho yari ari atari no mu nzira yayo kuko yari ku ruhande bikekwa ko uwo mushoferi yari yasinze.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera yagonzwe n’imodoka ari kumwe n’abandi banyeshuri batatu gusa umwe muri bo ni we imodoka yagonze.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kigeme mu karere ka Nyamagabe, akaba avuka mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Kageyo.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe