Perezida Kagame arashimirwa kwita ku buzima muri Africa

Umuyobozi w’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS,Dr Tedros Adhanome Ghebreyesus , yashimiye Perezida Paul Kagame uruhare rwe mu gutuma Afurika igira inkingo mu buryo bungana.

Ku wa Mber enibwo u Rwanda rwakiriye ibikoresho bizifashishwa mu gukora inkingo

Ibi abitangaje nyuma yaho kuri  wa Mbere tariki 13 Werurwe, 2023,  u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’imashini n’ibindi bikoresho bigizwe na Kontineri esheshatu zifashishwa mu ruganda rw’inkingo n’imiti, ruzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi wa OMS, yashimye umuhate w’umukuru w’Igihugu mu gutuma Afurika igira inkingo mu buryo bungana.

Ati “Mu by’ukuri ni amateka, nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ndashimira imiyoborere yanyu n’umuhate mugira mu gutuma Afurika igira inkingo mu buryo bungana.”

Mbere gato, Perezida Kagame kuri twitter na we yari yatangaje ko amateka abaye yo kwakira izi mashini.

Yagize ati “Uyu munsi ni intambwe ya mbere y’amateka nyuma y’uko kontineri za BioNTech zigeze mu Rwanda, mu gihe hashize imyaka itatu umuntu wa mbere mu Rwanda agaragayeho icyorezo cya Covid-19.”

Perezida Kagame yashimiye kandi  itsinda ry’abagize BioNTech, by’umwihariko Uğur Şahin, Özlem Türeci, Sierk Pötting n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo iyi ntambwe igerweho, barimo kENUP Foundation, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), ndetse n’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya indwara (Africa CDC).

Mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 nibwo giteganyijwe ko imirimo y’uruganda yatangira gukora. Rukazakora  inkingo za Covid-19,  iza Malaria, Igituntu, Kanseri ndetse na SIDA.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW