RDC:  Agahenge ntikamaze kabiri, M23 yakozanyijeho na FARDC

Impande zihanganye muri Congo zikomeje gutungana urutoki rumwe ruvuga ko urundi rwishe agahenge ko guhagarika imirwano.

Lt.Col Njike Kaiko, Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru

M23 ku Kabiri tariki 08 Werurwe 2023, yatangaje ko ihagaritse imirwano ihanganyemo n’igisirikare cya Leta kugira ngo ibiganiro na Guverinoma bihabwe intebe.

Radio Okapi yatangaje ko imirwano yabereye muri teritwari ya Masisi, mu birometero 10 uvuye mu burengerazuba bwa Sake, muri  Kivu ya Ruguru.

Indi mirwano yabereye ku musozi wa Mabenga-Rwindi, muri Rutshuru.

Guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu ngo nibwo imirwano yakaze mu gace ka Ngingwe, mu Majyepfo ya Karuba, muri gurupema ya Mupfuni Shanga.

Yaba M23 na FARDC, ntawemera kuba nyirabayazana w’uku gukozanyaho, nyuma y’amasaha macye habaye agahenge.

Umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Lt.Col Njike Kaiko Guillaume yavuze ko M23 yabeshye amahanga kuko yahise itera ibirindiro bya gusirikare ahitwa Karuba, Kibirizi-Rwindi.

Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23, ahakana ibyo gutera ibirindiro by’ingabo za Leta, ahubwo agashinja FARDC kubagabaho ibitero.

Ati “Twebwe nta kindi dukora kitari kwivuna umwanzi gusa”.

- Advertisement -

Itangazo rya M23 ryasohotse ku wa Kabiri, yavugaga ko izakoresha imbaraga zose kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti mu nzira y’amahoro, ndetse no kugira ngo uburasirazuba bwa Congo bubone amahoro kimwe n’akarere k’ibiyaga bigari.

Gusa M23 yavuze ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe yagabwaho igitero n’ingabo za Leta n’imitwe ya FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n’abacanshuro.

Mu ijambo yabwiye abaturage biganjemo abagore, kuri uyu wa Gatatu, Perezida Felix Tshisekedi yongeye kwita M23 umutwe w’iterabwoba, anashinja u Rwanda kuwunyuramo rugatera Congo.

Yavuze ko ibitero bya M23 bigira ingaruka ku bagore, ndetse asaba ko bafata umwanya wo kuzirikana abo bagore bose bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa Congo.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW